Ni cyo cyatumye Imana ibagabiza ingeso z’urukozasoni: dore abagore babo bateshejwe gukoresha imibiri yabo ibihuje na kamere, abagabo na bo aho kugana umugore uko kamere ishaka, ubwabo bagurumanirana irari, umugabo agakorana n’undi ibiterasoni, bityo bikururira ingaruka mbi ikwiranye n’ubuyobe bwabo.
Byongeye kandi, nk’uko banze kumenya Imana, Imana yabagabije ubwenge bwabo bucuramye ngo bakore ibidakorwa.