’Sanga umuryango wawe, maze ubabwire uti:
Kumva muzumva, ariko mwe gusobanukirwa;
muzitegereze, ariko mwe kubona.
Kuko uwo muryango winangiye umutima,
biziba amatwi, bihuma n’amaso,
kugira ngo batagira icyo babona,
amatwi yabo akagira icyo yumva,
n’umutima wabo ukagira icyo umenya,
ngo batavaho bangarukira maze nkabakiza.’