1
Imigani 3:5-6
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Uzizere Uhoraho n’umutima wawe wose, woye kwiringira ubwenge bwawe; mu migenzereze yawe yose, ujye umwibuka, na we azaringaniza inzira zawe.
Compare
Explore Imigani 3:5-6
2
Imigani 3:7
Ntuzibonemo ubuhanga, ahubwo uzatinye Uhoraho kandi wirinde ikibi
Explore Imigani 3:7
3
Imigani 3:9-10
Uzahimbaze Uhoraho mu byo utunze byose, umuture umuganura w’umusaruro wawe; bityo ibigega byawe bizuzura ingano, na divayi isendere urwengero rwawe.
Explore Imigani 3:9-10
4
Imigani 3:3
Ubupfura n’ubudahemuka uzabikomereho, ubyambare mu ijosi, ubyandike mu mutima wawe
Explore Imigani 3:3
5
Imigani 3:11-12
Mwana wanjye, ntugahinyure uburere Uhoraho agutoza, cyangwa ngo winubire amabwiriza ye, kuko Uhoraho acyaha uwo akunda nk’uko umubyeyi agenzereza umwana umwizihiza.
Explore Imigani 3:11-12
6
Imigani 3:1-2
Mwana wanjye, ntuzibagirwe inyigisho zanjye, kandi umutima wawe ujye wizirika ku mategeko yanjye; bizakuviramo kuramba biguhe n’amahoro menshi.
Explore Imigani 3:1-2
7
Imigani 3:13-15
Hahirwa uwageze ku buhanga, akaba yarungutse ubwenge, kuko uwo mutungo uruta feza, n’inyungu yabyo igasumba kure iya zahabu. Ubuhanga buruta amasaro y’igiciro, kandi nta n’ikindi bihwanye mu byo umuntu yakwifuza.
Explore Imigani 3:13-15
8
Imigani 3:27
Ntukirengagize kugirira neza ubikeneye kandi ubishoboye.
Explore Imigani 3:27
9
Imigani 3:19
Uhoraho yahangishije isi ubuhanga, akomeresha ijuru ubwenge.
Explore Imigani 3:19
Home
Bible
Plans
Videos