Kuri mwebwe rero, si ko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, niyigire umuhereza wanyu; uzashaka kandi kuba uwa mbere muri mwe, azihindure umugaragu wanyu. Ni nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi».