1
Yeremiya 2:13
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Koko, umuryango wanjye wakoze amahano abiri: barantaye, jye soko y’amazi afutse, bifukurira amariba yabo bwite, amariba yatobotse adashobora no kuregamamo amazi.
Compare
Explore Yeremiya 2:13
2
Yeremiya 2:19
Uragahanirwa ubugome bwawe, maze ubugambanyi bwawe uburyozwe! Iyumvishe ukuntu ari bibi kandi bibabaje kuba warihakanye Uhoraho Imana yawe, maze wangera imbere ntuhinde umushyitsi! Uwo ni Nyagasani, Uhoraho Umugaba w’ingabo, ubivuze.
Explore Yeremiya 2:19
3
Yeremiya 2:11
Mbese igihugu kigeze kwimura imana zacyo ngo kiyoboke izindi? Nyamara kandi nta n’ubwo twazita imana! Umuryango wanjye wo, waguranye Uhoraho ikuzo ryawo, ibidafite akamaro.
Explore Yeremiya 2:11