Gusa, emera icyaha cyawe:
wemere ko witeruye kuri Uhoraho
Imana yawe.
Wabungagiye hirya no hino mu banyamahanga,
mu nsi ya buri giti gitoshye,
wanga kumva ijwi ryanjye.
Uwo ni Uhoraho ubivuze.’»
Uhoraho avuze atya: Nimungarukire, mwa nyoko y’abahakanyi mwe, kuko ari jye mutware wanyu. Nzagenda mpabavana, umwe mu mugi, abandi babiri mu muryango, maze mwese mbajyane i Siyoni.