Ku bwa Roho, umwe ahabwa kuvuga amagambo yuje ubushishozi, undi agahabwa kuvugana ubumenyi, muri uwo Roho nyine; umwe ahabwa ukwemera guhebuje abikesha uwo Roho, undi agahabwa ingabire yo gukiza abarwayi na none muri uwo Roho nyine; umwe yegurirwa ububasha bwo gukora ibitangaza, undi akagabirwa guhanura; umwe ahabwa kurobanura ibiturutse ku Mana n’ibiyitambamiye, undi agahabwa kuvuga mu ndimi nyinshi, hakaba n’uhabwa kuzisobanura.