1
Icya mbere cy'Amateka 29:11
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Ubuhangare, ububasha, igitinyiro, icyubahiro n’ikuzo ni ibyawe, Nyagasani, kuko ibiri mu ijuru no ku isi byose ari wowe bikesha kubaho. Uhoraho, ni wowe Mwami usumba byose!
Compare
Explore Icya mbere cy'Amateka 29:11
2
Icya mbere cy'Amateka 29:12
Icyitwa ubukungu n’ikuzo cyose ni wowe biturukaho, kuko ari wowe ugenga byose. Mu kiganza cyawe harimo ububasha n’imbaraga; ukuboko kwawe gufite ubushobozi bwo gukomeza no gucogoza byose.
Explore Icya mbere cy'Amateka 29:12
3
Icya mbere cy'Amateka 29:14
Naho jyewe, ndi nde, n’umuryango wawe ni iki, byatuma twagutura amaturo nk’aya, tubyishakiye? Byose bituruka kuri wowe, kandi n’ibyo tuguhaye bivuye mu kiganza cyawe.
Explore Icya mbere cy'Amateka 29:14
4
Icya mbere cy'Amateka 29:13
None rero, Uhoraho, turagushimira kandi turagusingiriza izina ryawe rihebuje!
Explore Icya mbere cy'Amateka 29:13
5
Icya mbere cy'Amateka 29:10
Dawudi asingiriza Uhoraho imbere y’ikoraniro ryose, agira ati «Uragahora usingizwa, Uhoraho, Mana ya Israheli, umubyeyi wacu, ubu n’iteka ryose!
Explore Icya mbere cy'Amateka 29:10
Home
Bible
Plans
Videos