Nuko Imana ibwira Salomoni, iti «Ubwo ari icyo umutima wawe wifuza, ukaba utisabiye ubukungu, ubutunzi cyangwa ikuzo, kandi ntunasabe ko abanzi bawe bapfa, ndetse ntusabe kuramba, ahubwo ukaba wisabiye ubuhanga no gusobanukirwa ngo utegeke umuryango wanjye nakwimikiye gutegeka, ubwitonzi n’ubuhanga urabihawe, kandi nguhaye n’ubukungu, ubutunzi n’ikuzo, bitigeze bihabwa abami bakubanjirije, kandi bitazabaho ukundi nyuma yawe.»