1
Ezayi 54:17
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
Intwaro zose zakorewe kukurwanya nta cyo zizagutwara, uzakurega mu rukiko wese uzamutsinda. Nguwo umugabane w'abagaragu b'Uhoraho, ubu ni bwo burenganzira mbahaye.”
Compare
Explore Ezayi 54:17
2
Ezayi 54:10
Imisozi ishobora kuvaho, udusozi dushobora kuvanwaho, nyamara urukundo rwanjye ntiruzashira, Isezerano ryanjye ry'amahoro ntirizakurwaho. Uko ni ko Uhoraho ukugirira impuhwe avuze.”
Explore Ezayi 54:10
3
Ezayi 54:4
Humura ntuzongera gukorwa n'isoni, wicika intege kuko utazongera gusuzugurwa. Uzibagirwa ikimwaro cyo mu bukumi bwawe, ntuzongera kwibuka umugayo wo mu bupfakazi bwawe.
Explore Ezayi 54:4
4
Ezayi 54:5
Uwakuremye azaba nk'aho ari umugabo wawe, izina rye ni Uhoraho Nyiringabo. Umuziranenge wa Isiraheli ni we Mucunguzi wawe, ni we Mana igenga isi yose.
Explore Ezayi 54:5
5
Ezayi 54:2
Ngaho agūra ihema utuyemo, ryagūre ribe rigari, wikwita ku byo uzaritangaho, rega imigozi y'ihema ryawe, shimangira imambo zaryo.
Explore Ezayi 54:2
6
Ezayi 54:13
Abana bawe bose bazaba abigishwa b'Uhoraho, bazagira amahoro asesuye.
Explore Ezayi 54:13
7
Ezayi 54:8
Narakurakariye nkwima amaso igihe gito, nyamara ku bw'urukundo rudashira nzakubabarira. Uko ni ko Uhoraho Umucunguzi wawe avuze.
Explore Ezayi 54:8
8
Ezayi 54:7
Nabaye nkuretse mu gihe gito, nyamara nkugiriye imbabazi ngiye kukugarura.
Explore Ezayi 54:7
9
Ezayi 54:9
Nzabigenza nk'uko nakoze mu gihe cya Nowa, narahiye ko ntazongera kurimbuza isi umwuzure, none ndahiye ko ntazongera kukurakarira no kugutonganya.
Explore Ezayi 54:9
10
Ezayi 54:12
Hejuru y'inkuta zawe nzahataka amabuye arimbishijwe, hejuru y'imiryango yawe nzahataka amabuye abengerana, inkuta zawe nzazizengurutsa amabuye y'agaciro.
Explore Ezayi 54:12