1
Yosuwa 6:2
Bibiliya Yera
BYSB
Uwiteka abwira Yosuwa ati “Dore nkugabije i Yeriko n'umwami waho n'intwari zaho.
Compare
Explore Yosuwa 6:2
2
Yosuwa 6:5
Amahembe navuga cyane mukumva amajwi yayo, abantu bose bazavugire icyarimwe baranguruye amajwi yabo, inkike z'amabuye zigose umudugudu zizaherako ziriduke, abantu bose bazurire, umuntu wese imbere ye.”
Explore Yosuwa 6:5
3
Yosuwa 6:3
Namwe ab'ingabo mwese muzazenguruke umudugudu rimwe, abe ari ko muzajya mukora kumara iminsi itandatu.
Explore Yosuwa 6:3
4
Yosuwa 6:4
Kandi abatambyi barindwi bazatware amahembe arindwi y'amapfizi y'intama imbere y'isanduku, ku munsi wa karindwi muzazenguruke umudugudu karindwi, maze abatambyi bavuze imahembe.
Explore Yosuwa 6:4
5
Yosuwa 6:1
I Yeriko hari hakinzwe cyane kuko batinyaga Abisirayeli, nta wasohokaga kandi nta winjiraga.
Explore Yosuwa 6:1
6
Yosuwa 6:16
Bagejeje ku ncuro ya karindwi abatambyi bakivuza amahembe, Yosuwa abwira abantu ati “Nimutere amajwi hejuru kuko Uwiteka abahaye umudugudu.
Explore Yosuwa 6:16
7
Yosuwa 6:17
Kandi umudugudu n'ibiwurimo byose bizashinganirwa Uwiteka, ariko maraya uwo Rahabu abe ari we uzarokokana n'abo mu nzu ye bose, kuko yari yarahishe ba batasi twoherezaga.
Explore Yosuwa 6:17