Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri zaburi n'indirimbo n'ibihimbano by'umwuka, muririmbirirana Imana ishimwe mu mitima yanyu. Kandi icyo muzavuga cyose n'ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry'Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw'uwo.