Ibisigaye, mwese muhuze imitima, mubabarane kandi mukundane nk'abavandimwe, mugirirane imbabazi mwicisha bugufi mu mitima. Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabira umugisha kuko ari byo mwahamagariwe, kugira ngo namwe muragwe umugisha.