1
1 Petero 4:8
Bibiliya Yera
BYSB
Ariko ikiruta byose mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi.
Compare
Explore 1 Petero 4:8
2
1 Petero 4:10
kandi nk'uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi.
Explore 1 Petero 4:10
3
1 Petero 4:11
Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir'icyubahiro n'ubutware, iteka ryose. Amen.
Explore 1 Petero 4:11
4
1 Petero 4:16
Ariko umuntu nababazwa azira kuba Umukristo ntagakorwe n'isoni, ahubwo ahimbaze Imana ku bw'iryo zina.
Explore 1 Petero 4:16
5
1 Petero 4:7
Iherezo rya byose riri bugufi. Nuko mugire ubwenge mwirinda ibisindisha, mubone uko mugira umwete wo gusenga.
Explore 1 Petero 4:7
6
1 Petero 4:12-13
Bakundwa, mwe gutangazwa n'ikome ryo kubagerageza riri hagati yanyu ngo mumere nk'abagushije ishyano. Ahubwo munezezwe n'uko mufatanije imibabaro ya Kristo, kugira ngo muzanezerwe mwishima bihebuje, ubwo ubwiza bwe buzahishurwa.
Explore 1 Petero 4:12-13
7
1 Petero 4:9
Mucumbikirane mutitotomba
Explore 1 Petero 4:9
8
1 Petero 4:19
Nuko rero, abababazwa nk'uko Imana ibishaka, nibabitse uwo Muremyi wo kwizerwa ubugingo bwabo, bagumye bakore neza.
Explore 1 Petero 4:19
9
1 Petero 4:1-2
Nuko ubwo Kristo yababarijwe mu mubiri mube ari ko namwe mwambara uwo mutima we nk'intwaro, kuko ubabarizwa mu mubiri aba amaze kureka ibyaha, ngo ahereko amare iminsi isigaye akiri mu mubiri atakigengwa n'irari rya kamere y'abantu, ahubwo akora ibyo Imana ishaka.
Explore 1 Petero 4:1-2
10
1 Petero 4:14
Ubwo mutukwa babahōra izina rya Kristo murahirwa, kuko Umwuka w'ubwiza aba kuri mwe, ari we Mwuka w'Imana.
Explore 1 Petero 4:14