1
1 Abami 3:9
Bibiliya Yera
BYSB
Nuko rero, uhe umugaragu wawe umutima ujijutse ngo nshobore gucira abantu bawe imanza, kugira ngo menye gutandukanya ibyiza n'ibibi. Mbese ni nde washobora gucira ubu bwoko bwawe bukomeye imanza?”
Compare
Explore 1 Abami 3:9
2
1 Abami 3:12
nuko nkugiriye uko unsabye. Dore nguhaye umutima w'ubwenge ujijutse, mu bakubanjirije cyangwa mu bazagukurikira nta wuzahwana nawe.
Explore 1 Abami 3:12
3
1 Abami 3:11
Imana iherako ibwira Salomo iti “Kuko ibyo ari byo usabye ukaba udasabye kurama, ntusabe n'ubutunzi cyangwa ko abanzi bawe bapfa, ahubwo ukisabira ubwenge bwo kumenya guca imanza zitabera
Explore 1 Abami 3:11
4
1 Abami 3:13
Kandi nguhaye n'ibyo utansabye, ubutunzi n'icyubahiro bizatuma nta mwami n'umwe wo mu bandi bami uzahwana nawe, iminsi yose yo kubaho kwawe.
Explore 1 Abami 3:13
5
1 Abami 3:14
Nuko kandi nugendera mu nzira zanjye, ukitondera amateka n'amategeko yanjye nk'uko so Dawidi yazigenderagamo, nzakongerera kurama.”
Explore 1 Abami 3:14
6
1 Abami 3:5
Salomo akiri i Gibeyoni Uwiteka amubonekera mu nzozi nijoro. Imana iramubaza iti “Nsaba icyo ushaka nkiguhe.”
Explore 1 Abami 3:5
7
1 Abami 3:7
Nuko none, Uwiteka Mana yanjye, wimitse umugaragu wawe mu cyimbo cya data Dawidi, ariko ndi umwana muto sinzi iyo biva n'iyo bijya.
Explore 1 Abami 3:7
8
1 Abami 3:10
Maze ayo magambo anezeza Uwiteka, kuko ari yo Salomo yamusabye.
Explore 1 Abami 3:10
9
1 Abami 3:6
Salomo aravuga ati “Wagiriye data Dawidi ineza nyinshi, kuko yagendanaga ukuri no gukiranuka imbere yawe agutunganiye mu mutima we, kandi wamugeneye kumugirira iyi neza ikomeye, umuha umwana we ngo yicare ku ntebe y'ubwami bwe nk'uko biri none.
Explore 1 Abami 3:6
10
1 Abami 3:8
Kandi umugaragu wawe ndi hagati y'abantu bawe watoranyije, b'ubwoko bukomeye butabarika.
Explore 1 Abami 3:8