1
Matayo 27:46
Bibiliya Yera
BYSB
Maze ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati “Eli, Eli, lama sabakitani?” Bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?”
مقایسه
Matayo 27:46 را جستجو کنید
2
Matayo 27:51-52
Umwenda ukingiriza Ahera cyane h'urusengero utabukamo kabiri, utangirira hejuru ugeza hasi, isi iratigita, ibitare birameneka, ibituro birakinguka, intumbi nyinshi z'abera bari barasinziriye zirazurwa
Matayo 27:51-52 را جستجو کنید
3
Matayo 27:50
Ariko Yesu yongera kuvuga ijwi rirenga, aratanga.
Matayo 27:50 را جستجو کنید
4
Matayo 27:54
Umutware utwara umutwe w'abasirikare n'abari kumwe na we barinda Yesu, babonye igishyitsi n'ibibaye baratinya cyane bati “Ni ukuri, uyu yari Umwana w'Imana.”
Matayo 27:54 را جستجو کنید
5
Matayo 27:45
Uhereye ku isaha ya gatandatu haba ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza ku isaha ya cyenda.
Matayo 27:45 را جستجو کنید
6
Matayo 27:22-23
Pilato arabasubiza ati “Yesu witwa Kristo ndamugira nte?” Bose bati “Nabambwe!” Na we arababaza ati “Kuki? Yakoze cyaha ki?” Ariko barushaho gusakuza cyane bati “Nabambwe!”
Matayo 27:22-23 را جستجو کنید