1
Luka 8:15
Bibiliya Yera
BYSB
Izo mu butaka bwiza, abo ni bo bumva ijambo bakarifata neza mu mitima inyuzwe myiza, bakera imbuto ku bwo kwihangana.
مقایسه
Luka 8:15 را جستجو کنید
2
Luka 8:14
Izaguye mu mahwa ni bo bumva ijambo, maze bakigenda amaganya n'ubutunzi n'ibinezeza byo muri ubu bugingo bikabaniga, ntibere imbuto nziza.
Luka 8:14 را جستجو کنید
3
Luka 8:13
Izaguye ku kāra, abo ni bo bumva ijambo bakaryemera banezerewe, ariko ntibagire imizi. Bīzera umwanya muto, maze ibibagerageza byabageraho bagasubira inyuma.
Luka 8:13 را جستجو کنید
4
Luka 8:25
Arababaza ati “Kwizera kwanyu kuri he?” Na bo baratinya, barumirwa baravugana bati “Mbega uyu ni muntu ki, utegeka umuyaga n'amazi bikamwumvira?”
Luka 8:25 را جستجو کنید
5
Luka 8:12
Izo mu nzira, abo ni bo bumva ijambo hanyuma Umwanzi akaza agakura ijambo mu mitima yabo, kugira ngo batizera ngo bakizwe.
Luka 8:12 را جستجو کنید
6
Luka 8:17
kuko ari nta cyahishwe kitazagaragara, cyangwa icyakorewe mu rwiherero kitazerekanirwa mu mucyo.
Luka 8:17 را جستجو کنید
7
Luka 8:47-48
Nuko uwo mugore abonye ko adahishwa, aza ahinda umushyitsi amwikubita imbere, amubwirira mu maso ya bose icyatumye amukoraho, n'uko akize muri ako kanya. Yesu aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.”
Luka 8:47-48 را جستجو کنید
8
Luka 8:24
Baraza baramukangura bati “Databuja, Databuja! Turapfuye.” Akangutse acyaha umuyaga n'amazi yihindurije birahosha, haba ituze.
Luka 8:24 را جستجو کنید