1
Luka 6:38
Bibiliya Yera
BYSB
mutange namwe muzahabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye ni rwo muzagererwa, kuko urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.”
مقایسه
Luka 6:38 را جستجو کنید
2
Luka 6:45
Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwiza bwo mu mutima we, n'umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi, kuko ibyuzuye mu mutima ari byo akanwa kavuga.
Luka 6:45 را جستجو کنید
3
Luka 6:35
Ahubwo mukunde abanzi banyu, mubagirire neza, mugurize abantu mudatekereza ko bazabishyura. Ni bwo ingororano zanyu zizaba nyinshi, namwe muzaba abana b'Isumbabyose kuko igirira neza ababi n'indashima.
Luka 6:35 را جستجو کنید
4
Luka 6:36
Mugirirane imbabazi nk'uko So na we azigira.
Luka 6:36 را جستجو کنید
5
Luka 6:37
“Kandi ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa, kandi ntimugatsindishe namwe mutazatsindishwa. Mubabarire abandi namwe muzababarirwa
Luka 6:37 را جستجو کنید
6
Luka 6:27-28
“Ariko ndababwira mwebwe abumva, mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga, mwifurize neza ababavuma, musabire ababangiriza.
Luka 6:27-28 را جستجو کنید
7
Luka 6:31
Kandi uko mushaka ko abantu babagirira, abe ari ko mubagirira namwe.
Luka 6:31 را جستجو کنید
8
Luka 6:29-30
Ugukubise mu musaya umuhindurire n'uwa kabiri, uzakwaka umwitero ntuzamwime ikanzu. Ugusaba wese umuhe, unyaga ibyawe ntuzabimwake ukundi.
Luka 6:29-30 را جستجو کنید
9
Luka 6:43
“Kuko ari nta giti cyiza cyera imbuto mbi, cyangwa igiti kibi cyera imbuto nziza.
Luka 6:43 را جستجو کنید
10
Luka 6:44
Igiti cyose kimenyekanishwa n'imbuto zacyo: ntibasoroma imbuto z'umutini ku mugenge, cyangwa imizabibu ku mufatangwe.
Luka 6:44 را جستجو کنید