YouVersion Logo
Search Icon

Abanyaroma 1

1
Indamutso
1Jyewe Pawulo, umugaragu wa Yezu Kristu, ndabaramutsa. Koko natorewe kuba intumwa#1.1 intumwa: Pawulo ntiyari mu mubare wa ba Cumi na babiri, ariko yabonye Kristu, Uwazutse (1 Kor 9,1). Ni Kristu wamwohereje mu banyamahanga (Gal 1,16). N’ubwo ubutumwa bwe bwatangiye nyuma y’ubw’izindi ntumwa, nta cyo zimusumbya (1 Kor 15,9)., nteganyirizwa kwamamaza Inkuru Nziza 2Imana yari yarateguje abahanuzi bayo mu Byanditswe bitagatifu. 3Iyo Nkuru Nziza yerekeye Umwana wayo, Yezu Kristu Umwami wacu, wabayeho ku bw’umubiri ari mwene Dawudi, 4ariko izuka rye ava mu bapfuye rikagaragaza ko ari Umwana w’Imana mu bubasha bwose ku bwa Roho Mutagatifu. 5Ni na We waduhesheje ubutumwa bwo kuyobora mu ikuzo ry’izina rye amahanga yose ku kwemera, 6ari yo mubarirwamo namwe, abahamagawe na Yezu Kristu. 7Mwebwe rero, batoni b’Imana muri i Roma, mwebwe abatagatifujwe#1.7 abatagatifujwe: ni abo Imana yitoreye, ikabahamagarira kujya mu muryango wayo, kandi na bo bakagaragaza mu byo bakora ko batunganiye ubwo butorwe. no gutorwa n’Imana: nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.
Icyifuzo cya Pawulo
8Mbere na mbere, ndashimira Imana yanjye muri Yezu Kristu ku mpamvu yanyu, kuko ukwemera kwanyu kuratwa n’isi yose. 9Imana nyitanzeho umugabo, Yo nkeza mu mutima wanjye namamaza Inkuru Nziza y’Umwana wayo: sinsiba kubibuka, 10ngasaba iteka mu masengesho yanjye ko nazagira amahirwe yo kuzashyira nkagera iwanyu niba Imana ibishatse. 11Koko kandi, ndifuza cyane kubabona ngo mbe nabaha ku ngabire ndengakamere yabakomeza, 12bambe kugira ngo mumare igishyika mu kwemera duhuriyeho, mwebwe nanjye. 13Sinabahisha kandi, bavandimwe, ko kenshi nagambiriye kuza iwanyu — nyamara kugeza ubu byaramburiye — ngo ngire imbuto namwe mbasaruraho, nk’uko byagenze no ku yandi mahanga. 14Ngomba kwita ku Bagereki no ku batari bo, ku bajijutse no ku batajijutse: 15ikaba ari yo mpamvu nshishikajwe no kubigisha Inkuru Nziza namwe ab’i Roma.
Ubutungane bw’Imana
16Koko rero, nta bwo nshishwa n’Inkuru Nziza kuko ari yo bubasha bw’Imana burokora uwemera wese uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki. 17Koko kandi ni muri yo ubutungane bw’Imana buhishurirwa, bishingiye ku kwemera, bigakomeza ukwemera#1.17 ukwemera: Pawulo aravuga ko ukwemera ari ko konyine kwa ngombwa kugira ngo umuntu ahabwe ubutungane bw’Imana. Reba Habakuki 2,4., nk’uko byanditswe ngo «Intungane izabeshwaho n’ukwemera.»
Icyaha cy’amahanga
18Koko rero uburakari#1.18 uburakari: Pawulo arashaka gusobanura neza uko yumva ubutungane bw’Imana. Arabanza rero akavuga ikinyuranye na bwo: kimwe n’abahanuzi ba kera (Mik 7,9; Zab 85,5–12); aravuga ukuntu Imana irakara iyo hari icyaha gikozwe. Ni ukuvuga ko Imana izirana n’icyaha, ntishobora kucyihanganira. bw’Imana bwihishura buva mu ijuru burwanya abagomeramana bose, n’abagizi ba nabi bose bapfukirana ukuri muri iyo nabi. 19Kuko icyo umuntu yamenya ku Mana kirabigaragariza: Imana yarakibahishuriye. 20Koko rero, kuva isi yaremwa, ubwenge buhera ku byaremwe, bugashyikira ibitagaragara by’Imana, ni ukuvuga ububasha bwayo buhoraho na kamere yayo bwite. Bityo rero ntibabona uko biregura, 21kuko bamenye Imana, ariko ntibayiha ikuzo, ngo bayishimire uko bikwiriye Imana; ahubwo babaye abapfu bishinga ibitekerezo by’amanjwe, maze umutima wabo w’igipfapfa ucura umwijima. 22Birataga kuba abanyabwenge, bahinduka abapfayongo, 23maze ikuzo ry’Imana idapfa barigurana ishusho isa n’umuntu uzapfa, isa n’ibiguruka, n’inyamaswa, n’ibikurura inda hasi.
24Ngiyo impamvu yatumye Imana ibagabiza#1.24 ibagabiza: iri jambo riragaruka kabiri (1.24.26.28). Rishaka kugaragaza ko iyo abantu banze kuyoboka Imana, bagahitamo kugaragira ibigirwamana, barushaho gushaya mu byaha. Nta kuntu umuntu yabaho adafite umugenga: uwanze kugengwa n’Imana, yigira umucakara w’ikigirwamana, cyangwa akibera ubwe umugenga, kuko aba yigize umucakara w’irari n’ibyifuzo bye. iby’umutima wabo urarikira, bakora ibiterasoni, kugira ngo bihumanye umubiri. 25Bo baguranye ukuri kw’Imana ikinyoma, basenga ikiremwa baranagikorera, bahigika Rurema, Nyagusingizwa iteka ryose! Amen.
26Ni cyo cyatumye Imana ibagabiza ingeso z’urukozasoni: dore abagore babo bateshejwe gukoresha imibiri yabo ibihuje na kamere, 27abagabo na bo aho kugana umugore uko kamere ishaka, ubwabo bagurumanirana irari, umugabo agakorana n’undi ibiterasoni, bityo bikururira ingaruka mbi ikwiranye n’ubuyobe bwabo.
28Byongeye kandi, nk’uko banze kumenya Imana, Imana yabagabije ubwenge bwabo bucuramye ngo bakore ibidakorwa. 29Buzuye icyitwa inabi cyose, ubugome, umururumba, ububisha; buzuye ishyari, ubwicanyi, intonganya, uburiganya, ubugambanyi; barasebanya, 30batera urubwa, banga Imana, barasuzugura, barirata, barirarira, bahimbahimba ibibi, bananira ababyeyi; 31ni ibiburabwenge, abahemu, ibiburamutima, intababarira. 32N’ubwo bazi iteka ry’Imana ricira urwo gupfa abakora bene ibyo, bo ntibabikora gusa, bashima ndetse n’ababikora.

Currently Selected:

Abanyaroma 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy