YouVersion Logo
Search Icon

Habakuki 1

1
1Dore ubutumwa bwashyikirijwe umuhanuzi Habakuki, mu ibonekerwa.
I. UMUHANUZI ABAZA IMANA, IKAMUSUBIZA
Umuhanuzi atabaza Imana ubwa mbere
2Uhoraho, nzagutabaza kugeza ryari, utanyumva,
ko ngutakambira merewe nabi, ntunkize?
3Ni kuki ungaragariza ubuhemu,
waba se ushyigikiye ubushikamirwe#1.3 ubushikamirwe: umuhanuzi arinubira akarengane abona mu gihugu: abantu barahinyura amategeko, abaciye bugufi n’intungane bagashikamirwa n’abanyamaboko. Ubwo se Uhoraho azareka bikomeze bityo??
Nta kindi nkibona kitari ukurimbuka n’urugomo,
ahantu hose hari impaka n’amahane!
4Amategeko ntagikurikizwa, ubutabera bwarapfukiranywe,
kuko umugiranabi ashikamira intungane;
bityo ubutabera bw’iki gihe bukaba ibinyoma bisa.
Igisubizo cy’Imana: igitero cy’Abakalideya
5Nimurebe ishyano rigwiririye amahanga maze mwumirwe;
kuko icyo ngiye gukora guhera ubu, mutari bucyemere,
kabone n’aho hagira ukibabwira!
6Ngaha ngiye guhagurutsa Abakalideya#1.6 Abakalideya: ni irindi zina bitaga Abanyababiloni. Bigeze kwifatanya n’Abamedi, hanyuma batsinda Abanyashuru n’umugi wa Ninivi barawusenya (muri 612), none ubu baritegura kwigarurira n’ibindi bihugu bibakikije. Imana iragira iti «Bari mu biganza byanjye kugira ngo bambere igikoresho cyo guhana abagome.»,
iryo hanga ritagira impuhwe,
kandi ry’irinyamaboko, rizenguruke isi yose,
kugira ngo ryigarurire ibihugu bitari ibyaryo.
7Ni ihanga riteye ubwoba kandi ryihagazeho,
imbaraga zaryo zituma nta we urihangara.
8Amafarasi yabo yihuta kurusha ingwe,
akarusha ibirura bya nijoro kunyaruka.
Abanyamafarasi babo bariho barasimbuka,
ngabo baturutse kure baguruka nka kagoma
yihutira gufata icyo irya.
9Bose icyarimwe bazanywe no kugira nabi,
ngabo baraje baromboreje imbere yabo;
barundanyije imfungwa zingana n’umusenyi!
10Ni abantu badakangwa abami, bagasuzugura abategetsi;
bahinyura ibigo byose bikomeye,
ahubwo bakarundarunda igitaka imbere yabyo,
ari cyo bazamukiraho, bakabyigarurira.
11Baragenda nk’umuyaga w’inkubi,
bakihutira kujya n’ahandi kuhayogoza;
imbaraga zabo ni zo bagize imana yabo.
Umuhanuzi atabaza Imana ubwa kabiri
12Uhoraho, kuva mu ntangiriro se si wowe Mana yanjye,
Nyir’ubutagatifu wanjye kandi utazapfa bibaho?
Uhoraho, washyizeho uwo mwanzi#1.12 uwo mwanzi: abavugwa aha ni Abakalideya; ariko Habakuki arinubira ubugome bwabo busumbye kure ubw’abababanjirije. Ntiyiyumvisha ukuntu Imana yabareka, bagatsemba batyo nta mbabazi andi mahanga yose. Ubwo se Imana izakomeza kwihanganira bene ako karengane (1.13)? ngo aducire urubanza,
uramukomeza, wowe Rutare, kugira ngo aduhane.
13Nyamara se, ko amaso yawe azira inenge,
washobora ute kwitegereza ikibi,
no kwihanganira akarengane?
Ni kuki ukomeza kwirengagiza amahano akorwa n’abagambanyi,
ukicecekera igihe umugiranabi aconcomera umurusha ubutungane?
14Abantu ubagenzereza nk’amafi yo mu nyanja,
mbese nk’ibikururuka mu mazi bitagira umutware!
15Abo bose umwanzi azabarobesha ururobo,
abafatire mu rushundura rwe, abashyire mu mutego we.
Icyo gihe azishima kandi asabagire,
16nuko ature igitambo rwa rushundura rwe,
atwikire ububani uwo mutego#1.16 atwikire ububani uwo mutego we: Abakalideya bigaruriye amahanga atabarika kubera ingabo zabo z’indatsimburwa, mbese nk’uko umurobyi afatisha amafi imitego n’incundura ze. Kuba yabitwikira ububani, birasobanura ko Abakalideya na bo bubahirizaga cyane imana zabo bibwira ko ari zo zishyigikira ingabo zabo ku rugamba, zikabaha gutsinda. we,
kuko ari byo akesha kurya ibitubutse kandi byiza.
17Mbese azareka ryari gufatira amahanga mu rushundura rwe,
ngo akomeze kuyatsemba nta mbabazi?

Currently Selected:

Habakuki 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy