YouVersion Logo
Search Icon

Habakuki 2

2
1Jyewe rero ngiye gukomera ku izamu ryanjye,
nkomeze mpagarare hejuru y’inkike;
nzagenzure kugira ngo numve icyo Imana izambwira,
mbese igisubizo izampa kuri aya magambo yanjye.
Igisubizo cy’Imana: intungane izabaho#2.1 intungane izabaho: icyo gisubizo cy’Imana gikwiye kwitabwaho: ni byo koko izatabara abayo, ariko «mu gihe cyagenwe». Nta gushidikanya, intungane zizahembwa naho abirasi bahanwe bakurikije ibikorwa byabo; ariko se ibyo bizaba ryari? Muri ibyo bihe Imana yari itarahishura ibyerekeye ukubaho kw’iteka nyuma y’urupfu. Reba 2 Mak 7; 12,43–44; Buh 3,1–9; 4,15; Rom 1,17; Gal 3,11; Heb 10,38.
2Nuko Uhoraho ansubiza, agira ati
«Andika iby’iri bonekerwa, ubishyire ku tubaho,
maze babashe kubisoma neza.
3Gusa iby’iri bonekerwa bizaza mu gihe cyagenwe,
ni bwo byose bizuzuzwa nta kabuza;
n’aho ryatinda kandi uzaritegereze,
kuko rizaza ku gihe cyaryo nta gihindutse!
4Ni koko, azarimbuka umuntu wuzuye ubwirasi,
naho intungane izabeshwaho n’ubudahemuka bwayo.»
II. ABASAHUZI BARAKAVUMWA
5Ni ukuri koko, ubukungu bukabije buvamo kurimbuka!
Umuntu wikuza ntajya aguma hamwe,
ahubwo umuhogo we awagura nk’ukuzimu,
akamera nk’urupfu rutigera ruhaga!
Akoranyiriza amahanga yose iruhande rwe,
n’imiryango yose akayiyegereza!
6Uwo muntu#2.6 Uwo muntu: n’ubwo ateruye ngo avuge izina ryabo, Habakuki aravuma Abakalideya hamwe n’umwami wabo incuro eshanu. Muri 2,6–20 ararondora amahano yose bakoze. se, abandi ntibazamuciraho imigani,
bose bakamusekera icyarimwe, bagira bati:
Imivumo itanu
Ariyimbire, uwigwizaho ibitari ibye,
(ariko se azageza ryari?)
akikungaharisha ibintu bitabarika yatseho amakoro!
7Aho abo ubereyemo umwenda ntibagiye guhaguruka bwangu,
abagukura umutima na bo bagakanguka?
Nyamara ntuzabava mu nzara!
8Nk’uko wasahuye amahanga atagira ingano,
abasigaye bose b’iyo miryango bazagusahura;
kuko wamennye amaraso y’abantu,
ugahungabanya igihugu, umurwa n’abawutuye bose.
9Ariyimbire ushyingura mu nzu ye ibyo yambuye,
agatekereza kwarika icyari cye hejuru cyane,
kugira ngo azahungireyo icyago!
10Ibyo wiyemeje ni urukozasoni rw’umuryango wawe:
igihe warimburaga amahanga atagira ingano,
wikururiye ibyago wowe ubwawe.
11Ni ukuri koko, ibuye ryubatse urukuta rizatabaza,
maze rizasubizwe n’igiti cyo mu gisenge cy’inzu.
12Ariyimbire uwubaka umugi hejuru y’amaraso,
agashingira umurwa ku bugome!
13Mbese ye, ibi ntibyaturutse kuri Uhoraho, Umugaba w’ingabo,
igihe avuze ati «Ibihugu biragokera umuriro
n’amahanga aravunwa n’ubusa»,
14kuko isi yose izasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho,
nk’uko amazi asendera inyanja.
15Ariyimbire unywekesha mugenzi we,
akavanga inzoga n’uburozi kugeza ko amusindisha,
agashimishwa no kumureba yambaye ubusa!
16Wihagije ibikozasoni aho kwiha ikuzo,
ubu rero ni igihe cyawe cyo gusinda ukiyambika ubusa,
kuko inkongoro iri mu kiganza cy’iburyo cy’Uhoraho
none ikaba igiye kugucubanurirwaho,
maze ikuzo ryawe rikaguhindukiramo ikimwaro!
17Ni ukuri koko, urugomo wagiriye Libani ruzakugaruka,
no kuba wararimbuye inyamaswa zayo, uzabiryozwe,
bitewe n’uko wamennye amaraso y’abantu,
ugahungabanya igihugu, umurwa n’abawutuye bose.
19Ariyimbire ubwira ingiga y’igiti, ati «Haguruka»,
akabwira ibuye ritavuga, ati «Kanguka»,
nyamara ntibigire icyo bimusubiza!
Yego na none, bisize zahabu na feza,
ariko nta mwuka ubirimo!
18Rimaze iki, ishusho ribajwe n’umunyabukorikori,
cyangwa iricuzwe mu muringa, rigahanura ibinyoma?
Uwayakoze yashobora ate kuyiringira,
kandi ari ibigirwamana bitavuga?
20Nyamara Uhoraho ari mu Ngoro ye ntagatifu:
isi yose niceceke imbere ye!

Currently Selected:

Habakuki 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy