Zakariya 9
9
IGICE CYA KABIRI
Urubanza n’ihumanurwa by’ibihugu bikikije Israheli
1Iteka ryaciwe.
Ijambo ry’Uhoraho ryageze mu gihugu cya Hadaraki,
i Damasi rirahahagarara;
kuko isoko ya Aramu ari iy’Uhoraho
kimwe n’imiryango yose ya Israheli,
2na Hamati umuturanyi wayo,
ndetse na Tiri na Sidoni, ari ho hari ubuhanga bwinshi.
3Tiri yiyubakiye ikigo gikomeye,
irundarunda feza nyinshi ingana n’umukungugu,
na zahabu ingana n’icyondo cyo mu mayira.
4Nyamara Uhoraho azayigarurira,
arohe inkike zayo mu nyanja,
na yo ubwayo izatwikwe n’umuriro.
5Ashikeloni izaterwa ubwoba n’ibyo bikubara,
Gaza ishengurwe n’umubabaro,
na Ekironi ibure ibyo yari yishingikirije.
Gaza ntizongera kugira umwami,
na Ashikeloni yoye guturwa ukundi.
6Ashidodi izaturwa n’ibinyendaro,
nzatsembe n’ubwibone bw’Umufilisiti.
7Nzavana amaraso mu kanwa ke,
muvane mu menyo ibiribwa bizira,
bityo na we azabe uwasigaye w’Imana yacu.
Azagira uruhare mu muryango wa Yuda,
na Ekironi izamere nk’Umuyebuzi.
8Nzashinga ingando imbere y’inzu yanjye
nyirinde abagenda n’abagaruka;
nta munyamaboko uzongera guhonyora umuryango wanjye,
kuko ubu mbyirebera n’amaso yanjye.
Umukiza woroshya kandi uzanye amahoro#9.8 Umukiza . . . uzanye amahoro: Yeruzalemu niyitegure kwakirana ibyishimo Umukiza Imana igiye kohereza vuba. Yego ni umwami, ariko nta ho ahuriye na ba bami ba kera b’abirasi, bahoraga bashoza intambara. Ntazitwaza amagare y’intambara, ahubwo aziyicarira ku ndogobe, mbese nk’uko mu bihe bya kera ibikomangoma byabigenzaga (Intg 49,11; Abac 5,10; 10,4; 12,14). Tuzi ukuntu Yezu yinjiye muri Yeruzalemu yicaye ku cyana cy’indogobe, bakamwakira nk’umwami (Mt 21,5).
9Ishime unezerwe, mwari w’i Siyoni!
Urangurure urwamo rw’ibyishimo, mwari w’i Yeruzalemu!
Dore umwami wawe aragusanze, ni intungane n’umutsinzi,
aroroshya kandi yicaye ku ndogobe,
ku cyana cy’indogobe kikiri gitoya.
10Amagare y’intambara azayavana muri Efurayimu,
no muri Yeruzalemu amagare y’urugamba.
Azavunagura umuheto w’intambara,
ibihugu abitangarize amahoro.
Ingoma ye izava ku nyanja igere ku yindi,
ihere no ku Ruzi igarukire ku mpera z’isi#9.10 ku nyanja . . . ku mpera z’isi: ni ukuvuga kuva ku nyanja Nini (= Mediterane) kugeza ku nyanja y’Umunyu, no kuva ku Ruzi rwa Efurati kugeza ku butayu buri mu majyepfo..
Israheli yongera gukomera
11Naho wowe, ubikesheje isezerano ry’amaraso#9.11 isezerano ry’amaraso: ibi biributsa isezerano ryabereye mu nsi y’umusozi wa Sinayi, igihe Musa aminjagiye amaraso y’ibitambo ku mbaga no ku rutambiro (Iyim 24,5–8). twagiranye,
ngiye kukurekurira imfungwa zawe,
zifungiye mu cyobo cyakamye.
12Nimuhaguruke mu mugi ukomeye,
mfungwa zuzuye amizero,
n’uyu munsi ndetse ndabihamya:
nzaguha ibyiza byikubye kabiri.
13Nafoye umuheto wanjye ari wo Yuda,
nywutamikamo umwambi wanjye, ari wo Efurayimu.
Naho wowe Siyoni, ngiye gukaza abahungu bawe,
batere aba Yavani,
kandi nzakubangure nk’uko intwari ibangura inkota yayo.
14Uhoraho azabagwa gitumo,
umwambi we ubatungure nk’umurabyo.
Uhoraho Imana azavuza akarumbeti, aze agendera
mu nkubi y’umuyaga wo mu majyepfo.
15Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azabarinda:
amabuye y’umuhumetso azatsemba kandi ajanjagure abanzi,
anywe amaraso nk’aho ari divayi,
asendere nk’urwabya rw’icyuhagiro
rwuzuye amaraso y’ibitambo,
cyangwa nk’amahembe yo ku rutambiro.
16Uwo munsi nyine, Uhoraho Imana yabo azabakiza,
bo ntama z’umuryango we.
Bazasa n’amabuye y’agaciro gakomeye,
bazabengerane mu gihugu cyabo.
17Mbega ukuntu bazahirwa! Mbega ukuntu bazaba ari beza!
Ingano zizashishisha abasore,
na divayi nshyashya ishimishe inkumi.
Currently Selected:
Zakariya 9: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.