Zakariya 13
13
1Uwo munsi, hazavubuka isoko yo guhanagura icyaha n’ubwandure ku nzu ya Dawudi, no ku baturage b’i Yeruzalemu.
Imana izatsemba ibigirwamana n’abahanurabinyoma
2Kuri uwo munsi — uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze — nzatsemba amazina y’ibigirwamana mu gihugu, ntibazayibuka ukundi; abahanuzi n’umutima wabo wahumanye, mbirukane mu gihugu. 3Nuko nihagira ukomeza guhanura, se na nyina bamubyaye bazamubwire bati «Ntugomba kubaho, kuko ibyo utangaza mu izina ry’Uhoraho ari ibinyoma.» Nuko igihe azaba ariho ahanura, se na nyina bamubyaye bazamusogote. 4Uwo munsi, buri muhanuzi azaterwa isoni n’ibonekerwa rye igihe azaba ahanura, kandi ntazatinyuka kongera kubeshya abantu, yambara igishura cy’ubwoya cyagenewe abahanuzi. 5Azahakana avuga ati «Nta bwo ndi umuhanuzi, ahubwo ndi umuhinzi ndetse ntunze n’isambu kuva mu buto bwanjye.» 6Nuko bazamubaze bati «Ibyo bikomere bikuri ku gituza ni iby’iki?» Azasubize ati «Nabikomerekeye mu nzu z’amahabara yanjye.»
Ivugururwa ry’Isezerano
7Baduka wa nkota we, wibasire umushumba, urwanye mugenzi wanjye w’intwari, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Kubita umushumba#13.7 Kubita umushumba: ayo ni andi magambo abakristu ba mbere babonyemo ubuhanuzi bwerekeye Kristu igihe yafatwaga (Mt 26,31). maze umukumbi w’intama utatane, ikiganza cyanjye na cyo kibasire abana bazo.
8Nuko rero, mu gihugu cyose, uwo ni Uhoraho ubivuze, bibiri bya gatatu by’abaturage bishire, birimbuke, ariko kimwe cya gatatu kirokoke.
9Abo barokotse nzabanyuze mu muriro, mbasukure nk’uko basukura feza, mbasuzume nk’uko basuzuma zahabu; bityo baziyambaze izina ryanjye, nanjye nzabababarire. Nzavuga nti «Ni umuryango wanjye», na bo bavuge bati «Uhoraho ni we Mana yacu».
Currently Selected:
Zakariya 13: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.