YouVersion Logo
Search Icon

Zakariya 11

11
Ibihangange byatsinzwe
1Libani we, kingura amarembo yawe,
maze umuriro utwike amasederi yawe.
2Mizonobari, nimuboroge kuko isederi yaguye,
ibihangange bikaba byatsinzwe.
Mishishi y’i Bashani, nimuboroge,
kuko ishyamba ry’intamenwa ryashiriye hasi.
3Nimwumve amaganya y’abashumba,
kuko ikuzo ryabo ryahindutse ubusa;
mwumve umutontomo w’ibyana by’intare,
kuko ubwirasi bwa Yorudani bwatsiratsijwe.
Umushumba mwiza n’umushumba w’umusazi
4Uhoraho, Imana yanjye, avuze atya: Ragira izo ntama zigenewe kubagwa, 5zo abaguzi bazo babaga uko bishakiye; bakazicuruza bavuga bati «Imana irakarama, birankungahaje!», mu gihe n’abashumba bazo batakizigirira impuhwe. 6Nanjye rero, uwo ni Uhoraho ubivuze, sinzongera kugirira impuhwe abatuye isi. Koko rero, ngiye gutanga abantu, buri muntu mugabize umuturanyi we n’umwami we. Abami bazasenyagura ibihugu, kandi sinzagobotora abantu mu nzara zabo».
7Nuko ndagira intama abacuruzi bari bageneye kubagwa. Mfata inkoni ebyiri, imwe nyita «Butoneshwe», indi nyita «Bwumvikane», maze ndagira intama. 8Hanyuma, mu kwezi kumwe nkuraho abashumba batatu; ariko n’intama sinabasha kuzihanganira kandi na zo ziranzinukwa. 9Nuko ndavuga nti «Sinzongera kuziragira! Igomba gupfa, nipfe; igomba kuzimira nizimire; izizarokoka, zizaryane.» 10Ubwo mfata inkoni yanjye «Butoneshwe», nyivunamo kabiri, kugira ngo mvaneho isezerano nagiranye n’amahanga yose. 11Nuko rya sezerano rivanwaho uwo munsi, n’abacuruzi b’intama bandebaga bamenyeraho ko iryo ari ijambo ry’Uhoraho.
12Nuko ndababwira nti «Niba ari uko mubishaka, nimumpe igihembo cyanjye; niba bitabaye ibyo, mubyihorere.» Koko bampa igihembo cyanjye gihwanye n’amasikeli mirongo itatu ya feza. 13Uhoraho arambwira ati «Iyo ngirwagihembo bangereranyije na yo, yijugunyire umucuzi.» Ubwo mfata ya masikeli mirongo itatu ya feza, nyajugunyira umucuzi wari mu Ngoro y’Uhoraho. 14Hanyuma mvuna inkoni ya kabiri yitwa «Bwumvikane», kugira ngo ubuvandimwe bwa Yuda na Israheli buveho.
15Uhoraho arambwira ati «Noneho ambara nk’umushumba w’umusazi. 16Koko rero, dore ngiye kuzana umushumba muri iki gihugu: intama yazimiye ntazayitaho; iyatannye ntazayishakashaka; iyakomeretse ntazayomora n’imerewe neza ntazayikenura. Ahubwo azarya amatungo y’imishishe, ayasature n’ibinono.
17Ariyimbire umushumba w’imburamumaro, utererana ubushyo! Inkota izamusature ukuboko, imunogoremo n’ijisho ry’iburyo. Ukuboko kwe kurakumirana rwose, ijisho rye ry’iburyo rihume burundu.»

Currently Selected:

Zakariya 11: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in