Tobi 9
9
Rafayeli yijyana i Ragesi
1Nuko Tobi ahamagara Rafayeli, aramubwira ati 2«Azariyasi, muvandimwe, jyana n’abagaragu bane, ufate n’ingamiya ebyiri; 3ugende ujye i Ragesi kwa Gabayeli umuhe iyi nyandiko, hanyuma na we araguha feza uzakire; kandi nugaruka muzane, antahire ubukwe. 4Urabizi kandi, data ntahwema kubara iminsi, ndamutse ndengejeho n’umwe gusa, byamushavuza cyane. Nawe kandi urabyumva, icyo Raguweli yarahiriye#9.4 yarahiriye: Raguweli yari yarahiriye gukoresha ibirori mu minsi cumi n’ine yose (reba 8,20)., sinakimuvuguruza.»
5Rafayeli ajyana ba bagaragu uko ari bane na za ngamiya ebyiri, bajya i Ragesi mu Bumedi, maze barara kwa Gabayeli. Hanyuma Rafayeli amuhereza ya nyandiko; anamumenyesha ko Tobi, mwene Tobiti, yarongoye, kandi ko yamutumiye mu bukwe. Maze Gabayeli na we arahaguruka, amubarira imifuka yose ikiriho ibimenyetso by’uko itigeze ifungurwa; bayihekesha ingamiya#9.5 bayihekesha ingamiya: n’ubwo izo feza zari nyinshi cyane, nta kindi bazitubwiraho uretse ko Gabayeli yazitanze zose nta ngorane zibaye, ahubwo umwanditsi yashatse kurondora ibyishimo bya Tobi na Sara.. 6Hanyuma barazinduka mu gitondo cya kare, bajyana mu bukwe.
Nuko bageze kwa Raguweli, basanga Tobi ariho arafungura. Maze araza agwa Gabayeli mu nda, naho we amarira arisuka, kandi amuha umugisha, agira ati «Mwana w’imfura kandi mugwaneza, wabyawe n’umubyeyi wuje ubupfura n’ineza, akarangwa n’ubutabera n’imico myiza! Imana irakagusenderezaho umugisha wo mu ijuru, wowe n’umugore wawe, iwuhe na so hamwe na nyokobukwe! Imana isingizwe kuko Tobiti, mubyara wanjye, muboneye mu mwana yibyariye.»
Currently Selected:
Tobi 9: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.