YouVersion Logo
Search Icon

Tito 3

3
Ibyo abayoboke bashinzwe
1Jya wibutsa bose ko bagomba kuyoboka abatware n’abategetsi#3.1 abategetsi: reba 1 Tim 2,2 (n’igisob.), bakabumvira, bagahora bakereye gukora umurimo mwiza wose, 2ntibagire uwo batuka, bakirinda kurwana, bakaba abantu bagira neza, bakagaragariza abandi bose ubugwaneza budakemwa.
3Koko rero natwe kera twari ibicucu, n’intumvira, n’ibirara; twari twaratwawe n’irari ry’ibibi bitagira ingano, tukibera mu bugizi bwa nabi n’ishyari, dufite n’icyangiro, kandi natwe ubwacu tuzirana. 4Ariko igihe higaragaje ubuntu bw’Imana Umukiza wacu n’urukundo ifitiye abantu, 5yaradukijije, itabitewe n’ibyiza twaba twarakoze, ahubwo ibitewe n’impuhwe igira, idukirisha icyuhagiro#3.5 icyuhagiro: iyo ni Batisimu. Pawulo yerekana ku buryo bugaragara ibyo tuyikesha byose: kuvuka ubwa kabiri, guhinduka intungane n’abantu bashya muri Yezu Kristu, gusenderezwa Roho Mutagatifu no kugira uburenganzira ku murage w’ubugingo bw’iteka (3.5–7). dukesha kuvuka bwa kabiri no guhinduka abantu bashya muri Roho Mutagatifu. 6Kandi uwo Roho, yamudusakajemo ku bwa Yezu Kristu Umukiza wacu, 7kugira ngo tube intungane, kandi twiringire kuzahabwa umurage w’ubugingo bw’iteka, tubikesha ubuntu bwayo.
8Iryo jambo rikwiye kwizerwa, kandi ndashaka ko kuri izo ngingo wajya uvuga wihanukiriye, kugira ngo abemeye Imana barushanwe kugira umwete wo kugenza neza. Ibyo ni byo byiza bifitiye abantu akamaro.
9Naho ibibazo bidafite ishingiro, n’ibyerekeye amasekuruza, intonganya n’impaka za ngo turwane zerekeye Amategeko, jya ubigendera kure, kuko ari nta cyo bimaze kandi bikaba iby’ubusa. 10Nihagira umuntu uca ukubiri n’ukwemera, maze wamuburira ubwa mbere n’ubwa kabiri ntiyumve, uzatane na we; 11uzi yuko bene uwo muntu aba yarataye inzira, akaba n’umunyabyaha wicira ubwe urubanza rubi.
Gutashya abavandimwe
12Ninkoherereza Aritemasi na Tushiko, uzihutire kunsanga i Nikopoli#3.12 Nikopoli: ni umugi uri mu burengerazuba bw’Ubugereki, ku nkombe y’inyanja (reba ku ikarita ya 8.), kuko ari ho nageneye kuzamara itumba.
13Ugire umwete wo gutegura urugendo rwa Zenasi, impuguke mu by’amategeko, n’urwa Apolo, kugira ngo batazagira icyo babura. 14Kandi n’abacu bitoze kurushanwa kugira umwete wo kugenza neza, bakenure ababikwiriye, kugira ngo batabura icyo bamarira abandi.
15Abo turi kumwe bose baragutashya. Nawe utashye abadukunda dusangiye ukwemera.
Ineza y’Imana ihorane namwe mwese.

Currently Selected:

Tito 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy