Mwene Siraki 44
44
B. UBUHANGANGE BW’IMANA MU MATEKA YA ISRAHELI
IGISINGIZO CY’ABAKURAMBERE#44.0 IGISINGIZO CY’ABAKURAMBERE: Mwene Siraki agiye kuzirikana ku mibereho y’abantu babaye ibirangirire mu mateka ya Israheli abakurikiranyije. Birashimishije rwose gusesengura impamvu arata buri wese ku giti cye; bigereranye n’ibivugwa muri 1 Mak 2,51–64. Amateka ya Henoki, Nowa, Abrahamu, Izaki na Yakobo yanditswe mu gitabo cy’Intangiriro, naho aya Musa na Aroni tuyasanga cyane cyane mu gitabo cy’Iyimukamisiri. Ibyerekeye abandi bakurambere, byo byashakirwa mu bitabo bya Yozuwe, Abacamanza, 1 na 2 Sam, 1 na 2 Bami, Ezira na Nehemiya.
1Mureke dusingize abantu bacu b’ibyamamare,
ba bakurambere bacu uko ibisekuru byabo byagiye bisimburana.
2Uhoraho yabahaye ikuzo ryinshi,
yaberekaniyemo ubuhangange bwe kuva kera na kare.
3Barimo abategetsi mu gihugu cyabo,
n’ibyamamare kubera ububasha bwabo.
Ni bo bahanuriraga rubanda,
4bakayoboresha umuryango inama zikomeye,
kandi bakawigishanya ubwenge bwinshi,
n’amagambo y’ubuhanga bw’inyigisho zabo.
5Bahimbye n’indirimbo zinogeye amatwi,
bandika n’ibisigo;
6bari abantu bakize, bakagira n’ububasha bwinshi,
kandi bakibera iwabo mu mahoro.
7Abo bose bahimbajwe n’abo mu gihe cyabo,
kandi bakiriho bari ishema rya rubanda.
8Benshi muri bo basize izina ryamamaye,
ku buryo na n’ubu dushobora kubavuga ibigwi.
9Hari kandi n’abibagiranye burundu,
barazimira nk’aho batabayeho,
bahinduka nk’aho batigeze babaho,
kimwe n’abana babakurikiye.
10Nyamara ariko, dore abantu baranzwe n’ineza,
ibikorwa byabo by’ubutungane ntibyibagiranye.
11Ababakomokaho bakomeza umurage mwiza,
ari wo uranga n’urubyaro rwabo.
12Ababakomokaho bibanda ku masezerano,
bakayatoza n’abana babo.
13Urubyaro rwabo ruzabaho iteka,
n’ikuzo ryabo ntirizasibangana.
14Imibiri yabo yahambwe mu mahoro,
ariko amazina yabo azavugwa mu bisekuru byose,
15amahanga yose azataka ubuhanga bwabo,
n’ikoraniro rizamamaze igisingizo cyabo.
Henoki na Nowa
16Henoki yanyuze Uhoraho, nuko avanwa mu bantu,
ibyo bibera ibindi bisekuru igitangaza.
17Nowa yabonyweho kuba indakemwa koko mu gihe cy’uburakari,
ni we ubwoko bw’abantu bwashibutseho;
kubera we, ku isi hagize igisigara,
igihe habaye umwuzure.
18Uhoraho akorana na we amasezerano y’iteka,
kugira ngo hatazagira ikinyamubiri cyongera kwicwa n’umwuzure.
Abrahamu
19Abrahamu ni umubyeyi ukomeye w’amahanga menshi,
kandi nta muntu n’umwe wigeze amurusha ikuzo.
20Yakurikije amategeko y’Umusumbabyose,
agirana isezerano na we.
Iryo sezerano yarishinze mu mubiri we,
hanyuma ageragejwe asanganwa ubudahemuka.
21Ni yo mpamvu Imana yamurahiye
kuzahera amahanga yose umugisha mu nkomoko ye,
ko izabagwiza nk’umukungugu wo ku butaka,
abamukomokaho bakangana n’inyenyeri zo ku ijuru,
ko umurage wabo uzava ku nyanja ukajya ku yindi,
ukava no ku Ruzi ukagera ku mpera z’isi.
Izaki na Yakobo
22Izaki na we amusezeranya atyo,
kubera se Abrahamu.
23Umugisha w’abantu bose n’isezerano rye,
Uhoraho yabikoranyirije ku mutwe wa Yakobo,
yongera kumwizeza imigisha ye,
kandi amuha n’igihugu ho umurage;
yagiciyemo imigabane,
ayigabanya ya miryango cumi n’ibiri.
Currently Selected:
Mwene Siraki 44: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.