YouVersion Logo
Search Icon

Mwene Siraki 30

30
Uburere bw’abana
1Ukunda umwana we amucishaho umunyafu,
kugira ngo amaherezo azamwishimire.
2Urera neza umwana we abibonamo inyungu,
bikamutera ishema muri bagenzi be.
3Uwigisha umwana we, atera umwanzi ishyari,
yagera mu ncuti ze akanezerwa.
4N’iyo se w’umwana yapfa, ntaba agiye uruhenu,
kuko aba asize imbuto basa#30.4 imbuto basa: ni koko, indishyi y’urupfu ni ukubyara..
5Iyo akiriho, ashimishwa no kumubona,
maze yapfa ntajyane agahinda.
6Aba asigiye abanzi be uzamuhorera,
naho abakunzi basigaranye uzabitura ineza.
7Utetesha umwana we, azamupfuka ibikomere#30.7 azamupfuka ibikomere: ibyo bikomere bivugwa hano ni iby’umwana we azakura mu matiku azajya ahoramo.,
kandi uko amwumvise ataka, asuhuze umutima.
8Ifarasi yananiranye, ntiyumvira,
n’umwana batereye iyo, aba umunyagasuzuguro.
9Nutetesha umwana wawe, azaguhindisha umushyitsi,
nukina na we, azagutera agahinda.
10Ntugasekane na we, hato mutazashavurana,
bikakuviramo guhekenya amenyo.
11Ntukamureke ngo yigenge akiri muto,
12uzamugorore akiri umwana,
hato atazanangira umutima, akagusuzugura.
13Jya uhana umwana wawe kandi umurere neza,
ejo atazagushingana ijosi.
Ubuzima buzira umuze
14Umukene ufite ubuzima buzira umuze kandi ukomeye,
aruta umukire washegeshwe umubiri wose.
15Amagara mazima aruta zahabu iyo ari yo yose,
kandi umubiri ukomeye uruta umutungo nyamwinshi.
16Nta bukire buruta ubuzima bw’umubiri,
nta n’ibyishimo bisumba iby’umutima.
17Gupfa ukavaho biruta guhora uganya,
n’iruhuko ridashira rikaruta kurwara idakira.
18Gutereka ibiribwa hejuru y’imva,
ni nko kugerageza gutamika uwabumbye umunwa.
19Ituro rihawe ikigirwamana riba rimaze iki,
kandi kitarya ntikinahumurirwe?
N’umuntu ukurikiranywe n’Uhoraho, ni ko ameze,
20abonesha amaso ye akaganyira,
nk’uko ikimara gipfumbase inkumi gisuhuza umutima.
Ibyishimo by’umutima
21Umutima wawe ntukawutere agahinda,
cyangwa ngo wibabaze ubwawe mu bitekerezo.
22Ibyishimo by’umutima, ni bwo buzima bw’umuntu,
kandi umunezero ni wo umutera kuramba.
23Umutima wawe ujye uwitaho, uwurinde gushavura,
ugendere kure agahinda;
koko rero agahinda kivuganye benshi,
kandi nta cyo kamaze.
24Ishyari n’uburakari bitera gukenyuka,
n’impungenge zigatuma umuntu asaza imburagihe.
25Ibyishimo by’umutima bituma umuntu aryoherwa,
kandi ibyo ariye byose bikamunyura.

Currently Selected:

Mwene Siraki 30: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in