Mwene Siraki 12
12
Abagiraneza ni bo bakwiye guhabwa
1Nugira neza, jya umenya uwo uyigiriye,
maze uziturwe ibyiza wakoze.
2Uzagirire neza umuntu wubaha Imana, uzabihemberwa;
natayikwitura ubwe, Umusumbabyose azakwitura.
3Nta neza ikwiye kugirirwa umuntu wihambira ku kibi,
cyangwa uwanga gufasha abakene.
4Uzajye uha umuntu utunganira Imana,
ariko woye gufasha umunyabyaha#12.4 woye gufasha umunyabyaha: ibivugwa muri aka gace ka 12,4–7, biratwumvisha ko Mwene Siraki yari ataragera ku butungane Ivanjili idutoza, yo idusaba kugirira neza ndetse n’abanzi bacu (Mt 5,43–48; Lk 6,27), ndetse yari atarashyika ku bivugwa mu gitabo cy’Imigani 25,21–22..
5Uzagirire neza uwicisha bugufi,
ariko ugomera Imana ntuzagire icyo umuha.
Uzamwime ikimutunga, umutsembere, hato atazakwiganzura,
maze ineza yose wamugiriye, ukayihomba kabiri.
6Koko rero, n’Umusumbabyose yanga abanyabyaha,
kandi azahana abamugomera.
7Uzajye uha umugiraneza,
ariko woye gufasha umunyabyaha.
Kwirinda abanzi
8Incuti nyayo wayimenya ute kandi uri mu munezero?
umwanzi we ntiyihishira iyo uri mu makuba.
9Iyo umuntu anezerewe, abanzi be bahekenya amenyo,
naho iyo yasumbirijwe, n’uwari incuti ye aramwigurutsa.
10Ntuziringire na rimwe umwanzi wawe,
uko ingese ziharura umuringa, ni ko umujinya uba umusya.
11N’iyo yakwicisha bugufi akagenda yunamye,
umutima wawe uzabe maso umugendere kure.
Uzamugenzereze nk’unagura ibyuma,
umenye ko ingese ze zitazamubaho akaramata#12.11 zitazamubaho akaramata: nk’uko umuringa udafata ingese igihe kirekire, ahubwo zigahita zishiraho bagitangira kuwukuba, ni na ko bigenda iyo umwanzi wawe abonye uburyo bwo kukwereka ko akwanga cyangwa uko akugirira nabi; ya neza ye yuje uburyarya yakugiriraga ihita izimira ako kanya..
12Ntuzamwiyegereze, yaguhirika akakwicarira ku ntebe.
Ntuzamwicaze iburyo bwawe, yaharanira icyicaro cyawe,
icyo gihe wasobanukirwa n’amagambo yanjye,
ukicuza icyatumye utayakurikiza.
13Ni nde wababazwa n’umuntu wakinishije inzoka ikamuruma,
cyangwa n’abakomerekejwe n’inyamaswa ari bo bazitegeje?
14Ni kimwe rero n’umuntu wisunga umunyabyaha,
akivanga mu bicumuro bye.
15Mumarana isaha atuje,
ariko wamara kugenda, agatombokwa.
16Akanwa k’umwanzi karangwa n’amagambo asize umunyu,
ariko mu mutima we, aba agambiriye kukuroha mu rwobo.
Umwanzi ahora asa n’ugufitiye impuhwe,
ariko iyo aguciye akaho, amaraso yawe ntiyamuhaza.
17Amakuba nagutera, uzamubona imbere yawe,
yiyerurutse ngo aragufasha, naho aragutega imitego.
18Azazunguza umutwe, akome amashyi yishimye,
yiyongorere, maze mu maso he hahinduke ukundi.
Currently Selected:
Mwene Siraki 12: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.