Mwene Siraki 1
1
Ijambo ry’ibanze ry’uwahinduye iki gitabo#1.0 uwahinduye iki gitabo: muri iyi ntangiriro, umwuzukuru w’uwitwa Yezu aravuga icyatumye sekuru yandika iki gitabo (mu gihebureyi), n’impamvu zamuteye ubwe kugihindura mu kigereki. Yagihinduye mu mwaka wa 38 w’ingoma y’umwami Everigeti, ubwo hakaba mu wa 132 mb. K. Izina ry’uwo wagihinduye ntiturizi, naho irya sekuru ryo rivugwa muri 50,27 no muri 51,30 mu mpera y’iki gitabo, aho bagira bati «Ngubwo ubuhanga bwa Yezu, mwene Siraki.»
Amategeko, Abahanuzi n’abandi banditsi babakurikiye badushyikirije inyigisho nyinshi kandi zikomeye, zatumye biba ngombwa kurata Israheli ubumenyi n’ubuhanga byayo. Nyamara ntibihagije ko abasomyi babikuramo ubuhanga bonyine, ahubwo birakwiye ko abitangiye ubumenyi bagirira akamaro rubanda, ari mu byo bavuga cyangwa mu byo bandika. Ni yo mpamvu sogokuru Yezu wari umaze igihe asoma Amategeko, Abahanuzi n’ibindi bitabo by’abakurambere bacu, akabicengera, na we yiyemeje kugira icyo yandika ku byerekeye uburere n’ubuhanga, kugira ngo abitangiye ubumenyi nibabyitaho, barusheho kubaho ku buryo buhuje n’Amategeko.
Muzashishikarire rero kubisomana ubwitonzi, kandi muzatubabarire aho twagerageje gusobanura imvugo zimwe na zimwe, ntibidukundire. Koko rero, ikivuzwe mu rurimi rw’igihebureyi hari ubwo umuntu atabona uko yakivuga ku buryo bunoze, iyo agihindura mu rundi rurimi. Ibyo ntibigaragarira gusa kuri iki gitabo; Amategeko ubwayo, Abahanuzi n’ibindi bitabo, iyo ubisomye, usanga bidahura neza n’uko byari biteye mu rurimi babihanzemo.
Mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani umwami Everigeti ari ku ngoma, nagiye mu Misiri mpamara iminsi, nuko mpabona umuzingo uriho inyandikomvugo y’izi nyigisho zikomeye. Nasanze ari ngombwa cyane ko nanjye nashishikarira guhindurira iki gitabo mu kigereki. Naritanze muri icyo gihe, ndara amajoro, nkoresha ubwenge bwanjye bwose, ngamije umurimo wo gukwiza hose iki gitabo ngo gikoreshwe n’abari mu mahanga bifuza kujijuka, kugira ngo bavugurure imibereho yabo, maze bakurikize Amategeko.
I. INYIGISHO ZINYURANYE ZEREKEYE UBUHANGA
Inkomoko y’ubuhanga
1Ubuhanga bwose bukomoka kuri Uhoraho#1.1 bukomoka kuri Uhoraho: ni yo nyigisho remezo iki gitabo kibandaho, mbese nk’uko bivugwa no mu gitabo cy’Imigani 1,7 na 2,6. Naho twebwe abakristu, duhita dutekereza Yezu Kristu, we «buhanga bw’Imana» (1 Kor 1,24.30).,
kandi buhorana na we ubuziraherezo.
2Umusenyi wo ku nyanja n’ibitonyanga by’imvura,
cyangwa iminsi y’ibihe byose, ni nde washobora kubibarura?
3Ni nde wapima ubuhagarike bw’ikirere n’ubugari bw’isi,
agasobanukirwa n’inyenga, nkanswe ubuhanga?
4Ubuhanga bwaremwe mbere ya byose,
ubwitonzi buhangwa kera na kare.
6 # 1.6 . . . : muri uyu mutwe, murabona ko iyi mirongo 5,7.21 itarimo, nyamara si ukuyibagirwa ahubwo twayiretse nkana, kubera izi mpamvu zikurikira: igitabo cya Mwene Siraki ni kirekire cyane, maze abanditsi bacyandukuye uko ibinyejana byagiye bisimburana, hakaba ubwo bibeshya ku buryo bandukuraga incuro ebyiri interuro imwe; ubundi hamwe na hamwe bakongeraho ibisobanuro byabo bwite. Aho batangiriye kugabanya Bibiliya mo imitwe, na buri murongo ugahabwa inomero, izo nteruro zongeweho na zo zahawe inomero. Nyamara abahanga bo muri iki gihe bumvikanye ko ibyo byongeweho byose, byaba byiza kubivanamo. Uko ukomeje gusoma iki gitabo, uzasanga hari imirongo imwe n’imwe isa n’ibura; twayikuyemo nkana kubera izo mpamvu nyine. Ni nde wahishuriwe imizi y’ubuhanga?
Ibanga ry’imigambi yabwo, ni nde wigeze arimenya?
8Umunyabuhanga ni umwe, kandi aratinyitse cyane,
ni Utetse ku ntebe ye y’ubwami:
9Uhoraho ni we ubwe waburemye,
arabwitegereza, arabusesengura,
abukwiza mu biremwa bye byose,
10mu binyamubiri byose, akurikije ubuntu bwe,
kandi abusendereza no mu bamukunda bose.
Gutinya Uhoraho ni yo soko y’ubuhanga
11Gutinya Uhoraho#1.11 Gutinya Uhoraho: kimwe no mu gitabo cy’Imigani, igitinyiro cy’Uhoraho kivugwa hano nta ho gihuriye n’icyubahiro umugaragu agirira shebuja, abitewe n’ubwoba; ahubwo ni ukwiyegurira Imana wishimye, ukayumvira ubikuye ku mutima, ukayubaha, ukayizera kandi ukayikunda. Reba Imig 1,7 n’igisobanuro cyaho. bitanga ikuzo n’ishema,
bitera kwishima, bikanambika ikamba ry’umunezero.
12Gutinya Uhoraho binezeza umutima,
bitanga ibyishimo n’umunezero, ndetse no kuramba.
13Utinya Uhoraho, byose bizamuhira,
umunsi we wo gupfa nugera, azahabwa umugisha.
14Gutinya Uhoraho, ni yo ntangiriro y’ubuhanga,
kandi indahemuka ziremanwa na bwo mu nda ya ba nyina.
15Bwaciye indaro mu bantu, ni inkingi ihoraho,
kandi buzihambira ku rubyaro rwabo ubutabatezukaho.
16Gutinya Uhoraho ni bwo buhanga buhanitse,
ababwitangiye bubasenderezamo imbuto zabwo;
17bwuzuza ibyiza byinshi mu mazu yabo,
bugahunika imbuto zabwo mu bigega byabo.
18Ikamba ry’ubuhanga ni ugutinya Uhoraho,
ni bwo butanga kugubwa neza n’amagara mazima.
19Uhoraho yarabwitegereje, arabusesengura,
ubumenyi n’ubwenge abitanga umudendezo,
kandi ahesha ikuzo ababwitangiye.
20Imizi y’ubuhanga ni ugutinya Uhoraho,
kandi ubutohagire bw’amashami yabwo butanga kuramba.
Umujinya n’ukwihangana
22Umujinya w’ubusa nta shingiro uba ufite,
kuko umutwaro wawo urimbura nyirawo.
23Umuntu witonda arihangana agategereza umwanya uboneye,
maze amaherezo ibyishimo bikamugarukira;
24ahisha amagambo ye, agategereza igihe,
maze ubwenge bwe bukamamazwa na benshi.
Kwicisha bugufi, gukunda no gutinya Uhoraho
25Mu bigega by’ubuhanga, hahunitsemo amagambo y’ubwenge,
ariko gukunda Imana bitera umunyabyaha ishozi.
26Urifuza ubuhanga? Jya ukurikiza amategeko#1.26 ukurikiza amategeko: kuri Mwene Siraki kubaho biberanye n’ubuhanga no gukurikiza amategeko ni kimwe (reba 19,20); ukurikiza amategeko ni we urushaho kunguka ubuhanga.,
maze Uhoraho azabukugabire.
27Koko rero, ubuhanga n’ubumenyi ni ugutinya Uhoraho,
kandi ikimushimisha ni ubudahemuka n’ubwitonzi.
28Ntugateshuke ku gitinyiro cy’Uhoraho,
cyangwa ngo umuyobokane umutima uryarya.
29Uzirinde kuryarya abandi,
kandi ujye ufata umunwa wawe.
30Ntukikuze wowe ubwawe, utavaho ugwa,
maze ukikururira ikimwaro.
Koko rero, Uhoraho yatangaza amabanga yawe,
akakoreka mu ikoraniro rwagati,
kuko wanze kumutinya,
kandi umutima wawe ukaba wuzuye amayeri.
Currently Selected:
Mwene Siraki 1: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.