YouVersion Logo
Search Icon

Ruta 2

2
Ruta ajya guhumba ingano mu murima wa Bowozi
1Ubwo rero Nawomi akaba yari afite mwene wabo w’umugabo we, wari umukungu ukomeye wo mu muryango wa Elimeleki, akitwa Bowozi. 2Ruta w’Umumowabukazi abwira Nawomi, ati «Ndagira ngo njye mu mirima guhumba ingano#2.2 guhumba ingano: abo bagore bombi ntibagiraga ikibatunga. Nyamara, kimwe n’abandi bakene bose bari bafite uburenganzira bwo kujya kwihumbira mu mirima basaruyemo, nk’uko itegeko rya Musa ryabigenaga (Ivug 24,19–22; Lev 19,9–10). Ariko akenshi, ba nyir’imirima bakabibemerera bagononwa. inyuma y’umusaruzi uri bunkundire akanyemerera.» Aramusubiza ati «Ngaho genda, mwana wanjye.» 3Nuko aragenda ajya guhumba mu murima inyuma y’abasaruzi. Iby’ amahirwe, ajya guhumba mu murima wa Bowozi mwene wabo wa Elimeleki. 4Hashize umwanya Bowozi aba arahageze avuye i Betelehemu. Aramutsa abasaruzi be, ati «Nimugire Uhoraho!» Bati «Uhoraho aguhunde imigisha!» 5Bowozi abaza umutware w’abasaruzi, ati «Ese uriya mugore ni uwa nde?» 6Umutware w’abasaruzi aramusubiza ati «Uriya mugore ni Umumowabukazi, ni wawundi wazanye na Nawomi avuye i Mowabu. 7Yanyinginze ati ’Nagira ngo nihumbire ingano, ngende ntoragura izatakaye hagati y’imiba, aho abasaruzi bavuye.’ Yaje aguma hano kuva mu gitondo; kandi kugeza n’ubu ntiyigeze aruhuka!»
8Nuko Bowozi abwira Ruta, ati «Urumva, mwana wa? Ntugire ahandi ujya guhumba. Rwose ntuve hano. Ukomeze ukurikire abakozi banjye; 9umurima basarura ntuwukureho amaso, ubagende inyuma. Nihanangirije bariya basore ngo ntihagire ugushotora, si byo se? Kandi nugira inyota ugende, hariya hari ibibindi abakozi banjye bavomeyemo, maze winywere.» 10Nuko Ruta amupfukama imbere, maze yubama ku butaka, aramubwira ati «Ni iki kiguteye kungirira neza utyo, ukanyitaho kandi ndi Umunyamahangakazi?» 11Bowozi aramusubiza ati «Bambwiye ibyawe, bantekerereza ukuntu wafashe neza nyokobukwe nyuma y’aho umugabo wawe apfiriye; bambwira n’ukuntu wasize so na nyoko, ugasiga n’igihugu cyakubyaye, ukemera kujya mu gihugu utari uzi na gato. 12Rwose Uhoraho azaguhe ingororano y’ibyo wakoze byose. Uhoraho Imana ya Israheli azakwihere igihembo cyuzuye, kuko ari we wahungiyeho ngo aguhishe mu mababa ye.» 13Nuko Ruta aramubwira ati «Rero uranyiteho, mubyeyi, ubwo wampumurije, ukambwira amagambo meza angera ku mutima, jyewe umuja wawe; ndetse sinkwiye no kuba umuja wawe!»
14Igihe cyo gufungura kigeze, Bowozi aramubwira ati «Ngwino urye umugati, maze tuguhe n’uburisho.» Nuko yicara iruhande rw’abasaruzi. Bowozi amuha umugati ukaranze, ararya arahaga, ndetse aranasigaza. 15Igihe ahagurutse asubiye guhumba, Bowozi ategeka abakozi be, ababwira ati «Mumureke ahumbe no ku miba mwarunze, ntimumukoze isoni. 16Ndetse mujye mukora no ku miba mute amahundo hasi, maze abone icyo ahumba. Kandi ntihagire umubwira nabi.»
Nawomi ashima Ruta ko yagiye guhumba kwa Bowozi
17Ruta arakomeza ahumba muri uwo murima, kugeza ku mugoroba; amaze guhura ibyo yahumbye, yuzuza umufuka w’ingano. 18Arikorera arataha, asubira mu mugi. Yereka nyirabukwe ibyo yahumbye byose. Ndetse ahambura ibyasigaye ku ifunguro yahawe, abiha nyirabukwe. 19Nyirabukwe aramubaza ati «Wahumbye mu murima wa nde, mwana wa? Wiriwe mu kwa nde? Imana ihe umugisha uwo mugiraneza!» Ruta abwira nyirabukwe nyir’umurima yiriwe ahumbamo, ati «Niriwe mu murima w’umugabo witwa Bowozi.» 20Nawomi abwira umukazana we, ati «Arakagira umugisha w’Uhoraho, we utibagirwa kugirira neza abazima n’abapfuye.» Nuko Nawomi aramubwira ati «Erega urya ni mwene wacu, ni umwe mu bagomba kugaruza#2.20 kugaruza ibyacu: iyo umuntu yapfaga nta kana asize, mwene wabo wa bugufi ni we mbere na mbere wabaga afite uburenganzira bwo kugaruza ibye, kugira ngo isambu ye abo mu miryango yindi batayigabagabana (Lev 25,25–28). Byongeye kandi, yagombaga no gucyura uwo mupfakazi kugira ngo acikure umuvandimwe we (Ivug 25,5–10). Ariko ibyo byose yashoboraga no kubyanga, noneho bwa burenganzira bugahabwa undi wo muri uwo muryango. Bowozi rero, si we wari umuvandimwe wabo wa bugufi (3.12). ibyacu.» 21Ruta Umumowabukazi ati «Ahubwo yanambwiye ngo nzakomeze mpumbe inyuma y’abakozi be, kugeza igihe bazarangiriza gusarura imirima ye yose.» 22Nawomi abwira umukazana we, ati «Nuko, mwana wanjye, jya ukomeza ujye inyuma y’abakozi be, hato utazajya no mu k’undi hakagira uhagucunaguriza.» 23Bityo Ruta akomeza guhumba mu kwa Bowozi, akurikiye abakozi, kugeza igihe isarura ry’ingano za bushoki rirangiye, n’isarura ry’ingano zisanzwe#2.23 ingano zisanzwe: ingano za bushoki bazisaruraga mu kwezi twebwe twita Gicurasi, naho izisanzwe zigasarurwa nyuma, hashize nk’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu.. Akomeza kubana na nyirabukwe.

Currently Selected:

Ruta 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy