Abanyaroma 5
5
Kristu yarokoye muntu
1Ubwo rero twagizwe intungane n’ukwemera, dufite amahoro ku Mana, muri Yezu Kristu Umwami wacu. 2Ku bwe twashyikiriye, mu kwemera, iyi neza tuganjemo, none twiratira gutegereza ikuzo ry’Imana. 3Si ibyo byonyine, twiratana ndetse n’ibitotezo#5.3 ibitotezo: mu Isezerano rya kera, iri jambo rivuga akababaro k’umuryango mutagatifu n’ak’intungane zitotezwa n’abarwanya Imana (Zab 37,39; 50,15). Mu Isezerano rishya, ugutotezwa ni ikimenyetso cy’uko ibihe byo kurokorwa byasohoye. Abemera, cyane cyane intumwa, ntibashobora kudatoterezwa ukwemera kwabo (2 Kor 1,4–5; 1 Tes 3,3). Uwemera ntiyiratana ibyo bitotezo kuko akomeye, ahubwo kuko ububasha bukiza bw’Imana bwagaragariye ku musaraba (1 Kor 1,18), none n’ubu bukagaragarira mu ntege nke z’umuntu (2 Kor 12,9–10)., kuko tuzi ko ibitotezo bitera kwihangana, 4ukwihangana kugatera kudahemuka, ukudahemuka na ko kugatera kwizera, 5ukwizera ntigutamaze, kuko urukundo rw’Imana rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mutagatifu twahawe. 6Koko rero igihe twari tugifite intege nke, Kristu yapfiriye abanyabyaha ku munsi wagenwe. 7Birakomeye ko hagira upfira intungane; sinzi niba hagira uwemera gupfira inyangamugayo. 8Imana rero yerekanye urukundo idufitiye kuko Kristu yadupfiriye kandi twari abanyabyaha. 9None ubwo twagizwe intungane n’amaraso ye, tuzarokorwa na We uburakari ku buryo busumbijeho. 10Koko rero, niba twariyunze n’Imana mu rupfu rw’Umwana wayo kandi nyamara twari abanzi, ubwo twiyunze, tuzarokorwa mu buzima bwe ku buryo busumbijeho. 11Si n’ibyo ngibyo gusa: twishimiye Imana muri Yezu Kristu Umwami wacu, ari We ubu ngubu wadufashije kwiyunga.
Adamu na Yezu Kristu
12Nk’uko icyaha cyadutse mu nsi gikuruwe n’umuntu umwe, kandi n’urupfu rukuruwe n’icyaha, bityo urupfu rucengera abantu bose, kuko bose bacumuye . . . 13Koko rero na mbere y’uko amategeko atangazwa, icyaha cyariho mu nsi, n’ubwo nta we cyahama iyo nta mategeko ariho. 14Nyamara urupfu rwaraganje kuva kuri Adamu kugera kuri Musa, ndetse no ku batakoze icyaha kingana n’icya Adamu, ari we washushanyaga Uwari ugiye kuzaza.
15Ariko ineza ntigira ihuriro n’icyaha. Koko rero n’ubwo abenshi bapfuye bazize icyaha cy’umuntu umwe, ineza y’Imana n’ingabire y’ubuntu bw’umwe, Yezu Kristu, zasesekaye kuri benshi ku buryo busumbijeho. 16Kandi rero ingabire ntiyagereranywa n’icyaha cy’umwe: kuko icyaha cy’umwe cyaciriwe urubanza rwo gucibwa, naho impuhwe zigiriwe ibyaha byinshi, zigeza ku butungane. 17Niba koko urupfu rwaraganje rutewe n’umuntu umwe, rutewe n’icyaha cy’umuntu umwe, ku buryo busumbijeho abahabwa ineza n’ingabire zitabarika z’ubutungane, bazaganza mu bugingo babikesha umuntu umwe, Yezu Kristu.
18Bityo rero, nk’uko icyaha cy’umwe cyatumye abantu bose bacibwa, ni ko n’igikorwa cy’ubutungane bw’umuntu umwe kizatuma abantu bose bahabwa ubutungane butanga ubugingo. 19Koko rero, nk’uko ukutumvira k’umuntu umwe kwatumye benshi icyaha kibahama, ni ko n’ukumvira k’umwe kuzatuma benshi baba intungane.
20Amategeko yaje agwiza icyaha, ariko aho icyaha cyakwiriye, ineza yarushijeho kuhasendera 21kugira ngo, nk’uko icyaha cyari cyaraganje mu rupfu, n’ineza izaganze mu butungane butanga ubugingo bw’iteka muri Yezu Kristu umwami wacu.
Currently Selected:
Abanyaroma 5: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.