Abanyaroma 15
15
1Twebwe abakomeye tugomba kugoboka intege nke z’abadashoboye, aho kwishimira gusa ibitworoheye. 2Buri muntu muri twe nashimishe mugenzi we, akore icyiza cyose cyamukomeza. 3Kuko na Kristu atakoze icyamushimishaga gusa, nk’uko byanditswe ngo «Ibitutsi by’abagutukaga byanguyeho.»#15.3 byanguyeho: reba Zaburi 69,10. 4Koko rero ibyanditswe kera byose, byandikiwe kutubera inyigisho kugira ngo tugire icyizere, twihangane kandi duhumurizwe na byo. 5Imana soko y’ukwihangana n’uguhumurizwa, irabahe no guhuza ibitekerezo nk’uko Kristu Yezu abishaka, 6kugira ngo, mu mutima umwe no mu ijwi rimwe, muhe ikuzo Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu.
Kwakirana kivandimwe
7Ku mpamvu y’ibyo rero, nimwakirane nk’uko na Kristu ubwe yabakiriye agirira ikuzo ry’Imana. 8Ndahamya ko Kristu yigize umugaragu w’abagenywe kugira ngo yerekane ubudahemuka bw’Imana maze yuzuze ibyo abasokuruza basezeranijwe. 9Naho amahanga ahe Imana ikuzo ayishimira impuhwe zayo, nk’uko byanditswe ngo «Ni yo mpamvu nzakwamamaza mu mahanga, kandi nzasingiza izina ryawe».#15.9 izina ryawe: reba Zaburi 17,50. 10kandi ngo «Mahanga, nimwishimane n’umuryango we».#15.10 n’umuryango we: reba Ivugururamategeko 32,43. 11nanone ngo «Mahanga mwese, nimusingize Nyagasani; miryango mwese, nimumuhimbaze.»#15.11 nimumuhimbaze: reba Zaburi 117,1. 12Izayi na we akongera ati «Azashyira aze inkomoko ya Yese.»#15.12 Yese: ni se wa Dawudi (1 Sam 16,1 . . . ). Umwami bari bategerejeho Umucunguzi bamwitaga inkomoko ya Yese (Iz 11,1.10) byo kuvuga ko azakomoka kuri Dawudi.; ni we uzabadukira kugenga amahanga, kandi ni we bose bazizera#15.12 bazizera: reba Izayi 11,10.
13Imana, Yo soko y’amizero, nibuzuze ihirwe ryose n’amahoro mu kwemera kugira ngo musenderezwe ukwizera ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu.
Ubutumwa bwa Pawulo
14Bavandimwe banjye, nzi neza ko namwe ubwanyu mwuje ingeso nziza, ko mwuzuye ubumenyi bwose, ko mushobora ubwanyu kujijurana. 15Nyamara hamwe na hamwe muri iyi baruwa hari aho nagiye mbandikira ku buryo bwubahutse, nsa n’ubibutsa, kuko nahawe ingabire n’Imana 16yo kuba umugaragu wa Kristu mu mahanga, nkegurirwa umurimo w’Inkuru Nziza kugira ngo amahanga atagatifuzwe na Roho Mutagatifu, maze yakirweho ituro rinyuze Imana.
17Ni cyo gituma nshobora kwirata muri Kristu Yezu ibyo nkorera Imana. 18Kuko ntagira icyo niratana usibye icyo Kristu ubwe yankoresheje, ari mu magambo, ari mu bikorwa, 19mu bubasha bw’ibimenyetso n’ibitangaza, no mu bubasha bwa Roho, kugira ngo amahanga yumvire Imana. Bityo uhereye i Yeruzalemu ukazenguruka ukagera muri Iliriya#15.19 Iliriya: ni intara iri iburasirazuba bwa Adriyatika no mu majyaruguru ya Masedoniya (reba ku ikarita)., nahakwije Inkuru Nziza ya Kristu. 20Nirinze ariko kuyamamaza ahandi handi usibye aho izina rya Kristu ritazwi, kugira ngo ntavaho nubaka mu kibanza cy’undi, 21nk’uko byanditswe ngo «Abatamumenyeshejwe bazamubona, n’abatamwumvise bazamumenya.»#15.21 bazamumenya: reba Izayi 11,10.
Imigambi ya Pawulo
22Ngicyo icyambujije kenshi kuza iwanyu. 23None ubu ngubu, ubwo ntagifite ahandi nshigaje mu birere by’ino, nkaba kandi narifuje kuza iwanyu kuva imyaka n’imyaka, 24igihe nzerekeza muri Hispaniya#15.24 Hispaniya: ni igihugu kiri mu burengerazuba bwa Roma; aba kera bakekaga ko cyari ku mpera z’isi (reba ku ikarita). Roma yari ku muhanda ujyayo. Tuzi ko Pawulo yageze i Roma ari imbohe (Intu 27–28). Ariko ntituzi niba yarashoboye kujya muri Hispaniya. . . . Koko rero ndizera kuzababona mpita, nyuma mukamperekeza, maze kubashira urukumbuzi ho gato. 25Ubu ngubu ariko ngiye i Yeruzalemu kwita ku batagatifujwe. 26Kuko ab’i Masedoniya n’abo muri Akaya biyemeje kugira icyo basaranganya n’abatagatifujwe b’i Yeruzalemu bakennye. 27Koko rero barabyiyemeje kandi barabibagombaga. Kuko niba amahanga yarasangiye na bo ibyiza byabo by’umutima, agomba kubafashisha ibyiza by’umubiri. 28Ibyo rero nimbirangiza, maze kubashyikiriza ku mugaragaro uwo musaruro, nzabanyuraho njya muri Hispaniya. 29Kandi nzi ko ninza iwanyu, nzazana umugisha wose wa Kristu.
30Bavandimwe kandi, ndabinginga ku bw’Umwami wacu Yezu Kristu no ku bw’urukundo rwa Roho Mutagatifu, ngo muntabaze amasengesho munturira Imana, 31kugira ngo nkire abo mu Yudeya batemera, maze imfashanyo njyanye i Yeruzalemu izanyure abatagatifujwe; 32bityo nshobore kuza iwanyu nishimye, maze Imana nibishaka, nzaruhukane namwe. 33Imana, Yo soko y’amahoro, nibane namwe mwese! Amen.
Currently Selected:
Abanyaroma 15: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.