Ibyahishuwe 7
7
Abantu 144,000#7.1 abantu 144,000: ni bande? Ni abarokowe na Kristu, bakurikiza Ntama. Babaye aba mbere bakazakurikirwa n’abandi benshi. Mu mutwe wa 12 na 13 turahabona abanzi bakomeye ba Yezu (Ikiyoka n’Ibikoko) bahanwe. Abayahudi rero bose ntibahanwe, hari abasigaye batahemukiye Imana, ari bo abayobotse Kristu (Ntama) akabacungura. (Reba na 14,1). bashyizweho ikimenyetso cy’Imana
1Nyuma y’ibyo, mbona abamalayika bane bahagaze mu mpande enye z’isi. Bari bakumiriye imiyaga ine yo ku isi, kugira ngo hatagira umuyaga uhuhera ku isi, ku nyanja cyangwa se ku giti na kimwe. 2Nuko ndongera mbona undi mumalayika uzamuka ava iburasirazuba, afite ikashe y’Imana nzima. Avuga mu ijwi riranguruye, abwira ba bamalayika bane bari bahawe ububasha bwo kugirira nabi isi n’inyanja, ati 3«Muririnde kugirira nabi isi, inyanja cyangwa ibiti, mbere y’uko turangiza gushyira ikimenyetso ku gahanga#7.3 ikimenyetso ku gahanga: bivuga gutorwa n’Imana ukaba uwayo. k’abagaragu b’Imana yacu.» 4Nuko numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso: abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bo mu miryango yose y’Abayisraheli.
5Abo mu muryango wa Yuda: abantu ibihumbi cumi na bibiri bashyizweho ikimenyetso,
Abo mu muryango wa Rubeni:
abantu ibihumbi cumi na bibiri,
abo mu muryango wa Gadi:
abantu ibihumbi cumi na bibiri,
6abo mu muryango wa Asheri:
abantu ibihumbi cumi na bibiri,
abo mu muryango wa Nefutali:
abantu ibihumbi cumi na bibiri,
abo mu muryango wa Manase:
abantu ibihumbi cumi na bibiri,
7abo mu muryango wa Simewoni:
abantu ibihumbi cumi na bibiri,
abo mu muryango wa Levi:
abantu ibihumbi cumi na bibiri,
abo mu muryango wa Isakari:
abantu ibihumbi cumi na bibiri,
abo mu muryango wa Zabuloni:
abantu ibihumbi cumi na bibiri,
8abo mu muryango wa Yozefu:
abantu ibihumbi cumi na bibiri,
abo mu muryango wa Benyamini:
abantu ibihumbi cumi na bibiri
bashyizweho ikimenyetso.
Imbaga itabarika#7.8 Imbaga itabarika: ni abandi benshi bifatanyije n’Abayahudi bemeye Imana n’intumwa yayo. Bose bari mu byishimo by’ijuru bagasenga Imana ubudahwema (reba na 15,2–5). imbere y’intebe y’ubwami
9Nyuma y’ibyo, mbona imbaga nyamwinshi y’abantu, umuntu atashobora kubarura, baturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu moko yose, no mu ndimi zose. Bari bahagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere ya Ntama, bambaye amakanzu yererana kandi bafashe imikindo mu ntoki, 10bakavuga mu ijwi riranguruye bati «Ubucunguzi ni ubw’Imana yacu yicaye ku ntebe y’ubwami, bukaba n’ubwa Ntama.» 11Nuko abamalayika bose bari bakikije intebe y’ubwami, hamwe na ba Bakambwe na bya Binyabuzima bine, bagwa bubitse uruhanga ku butaka imbere y’intebe y’ubwami, maze basenga Imana, bavuga bati 12«Amen! Ibisingizo, ikuzo, ubuhanga, ishimwe, icyubahiro, imbaraga n’ububasha, ni iby’Imana yacu, uko ibihe bizahora bisimburana iteka! Amen!»
13Umwe mu Bakambwe afata ijambo, maze arambaza ati «Aba bantu bambaye amakanzu yererana, ni bande kandi baturutse he?» 14Ndamusubiza nti «Shobuja, ni wowe wabimenya!» Na we arambwira ati «Aba bavuye mu magorwa akaze, bameshe amakanzu yabo, bayezereza mu maraso ya Ntama. 15Ni yo mpamvu bahagaze imbere y’intebe y’ubwami y’Imana, bakayiha icyubahiro amanywa n’ijoro mu Ngoro yayo, maze Uwicaye ku ntebe y’ubwami, akazabugamisha mu ihema rye. 16Ntibazasonza ukundi, kandi ntibazagira inyota ukundi, ndetse n’izuba n’icyokere cyaryo, ntibizabageraho ukundi, 17kuko Ntama uri rwagati y'intebe y’ubwami, azababera umushumba, akazabashora ku mariba y’amazi y’ubugingo. Nuko Imana ikazahanagura icyitwa amarira cyose ku maso yabo.»
Currently Selected:
Ibyahishuwe 7: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.