YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahishuwe 17

17
Ihabara ry’icyamamare n’Igikoko gitukura
1Nuko umwe muri ba bamalayika barindwi bari bafite inkongoro ndwi, araza, maze arambwira ati «Ngwino, nkwereke igihano cya rya habara ry’icyamamare#17.1 ihabara ry’icyamamare: ni umurwa wa Roma (reba na 17,5 n’igisob.), ryicaye ku nkombe z’amazi magari, 2rikaba ryarasambanye n’abami b’isi, maze abatuye isi bagasinda divayi y’ubuhabara bwaryo.» 3Nuko ndatwarwa njyanwa na wa mumalayika mu butayu. Ngo mpagere mbona umugore wicaye ku Gikoko gitukura, cyuzuyeho amazina atuka Imana, kikagira kandi imitwe irindwi#17.3 imitwe irindwi: ni imisozi irindwi Roma yubatseho cyangwa abami barindwi. n’amahembe cumi#17.3 amahembe cumi: ni abami b’ahandi bafatanyije n’ab’i Roma.. 4Uwo mugore yari yambaye imyambaro ihambaye y’umuhemba n’umutuku, arabagirana kubera imirimbo ya zahabu, amabuye y’agaciro gakomeye, n’amasaro. Mu kiganza cye yari afite inkongoro ya zahabu yuzuyemo amahano, n’imyanda y’ubuhabara bwe, 5ku gahanga ke handitswe iri zina ry’urujijo ngo ’Babiloni#17.5 Babiloni: yashushanyaga Roma; kuko iyo mirwa yombi yatoteje cyane umuryango w’Imana., umurwa w’icyamamare, nyina w’ubuhabara n’amahano y’isi.’ 6Hanyuma mbona uwo mugore yasinze amaraso y’abatagatifujwe n’ay’abahamya ba Yezu. Mukubise amaso, ndatangara cyane! 7Nuko umumalayika arambaza ati «Utangajwe n’iki? Ngiye kukubwira ibanga. ry’uyu mugore n’Igikoko cy’imitwe irindwi n’amahembe cumi. 8Igikoko wabonye, kigeze kubaho, ariko ntikikiriho. Noneho kigiye kuzamuka mu nyenga, maze kijye aho kirimburirwa. Abatuye isi, bene amazina atanditswe mu gitabo cy’ubugingo kuva isi igihangwa, bazatangara babonye icyo Gikoko, kuko kigeze kubaho, none kikaba kitakiriho, ariko kikazongera kubaho#17.8 kitazongera kubaho: benshi bavuga ko umwami Domisiyani ari nka Neroni wazutse.. 9Aha rero hagomba ubwenge bumurikiwe n’ubuhanga : imitwe irindwi y’Igikoko, ni imisozi irindwi uwo mugore yicayeho; ikaba n’abami barindwi.
10Batanu muri bo ntibakiriho, uwa gatandatu ariho, naho uwa karindwi ntaraza; ariko naza, azamara igihe gito. 11Igikoko kigeze kubaho ariko kitakiriho, ubwacyo ni umwami wa munani; kiri mu mubare wa barindwi ba mbere, kandi kigiye aho kirimburirwa. 12Naho amahembe cumi wabonye, ni abami cumi batarimikwa; ariko mu isaha imwe barahabwa ububasha bwo kwima ingoma hamwe n’Igikoko. 13Umugambi wabo ni umwe: ni uwo gukoresha ububasha bwabo n’ubutegetsi bwabo, bakorera Igikoko. 14Bazarwanya Ntama, nyamara abaganze, kuko ari we Mutegetsi w’abategetsi n’Umwami w’abami, kandi hamwe na we, abahamagawe, n’abatowe n’abayoboke be, na bo bazatsinda.»
15Arongera arambwira ati «Amazi wabonye iryo habara ryari ryicayeho, ni ibihugu n’inteko z’abantu, amahanga n’indimi. 16Amahembe cumi wabonye, kimwe n’Igikoko, bizanga urunuka rya habara, birihindure intabwa kandi biricuze imyambaro. Bizarya inyama zaryo, izisigaye bizitwike n’umuriro. 17Kuko rero Imana yabihaye umutima wo kurangiza umugambi wayo, umugambi umwe rukumbi wo kwegurira Igikoko ubwami bwabyo kugeza igihe amagambo y’Imana azaba yageze ku ndunduro. 18Naho umugore wabonye, ni umurwa w’icyamamare utegeka abami b’isi.»

Currently Selected:

Ibyahishuwe 17: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in