Ibyahishuwe 15
15
Abamalayika barindwi n’ibyorezo birindwi
1Nuko mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye kandi gitangaje : ni abamalayika barindwi bacigatiye ibyorezo birindwi ari byo by’imperuka, kuko muri byo uburakari bw’Imana bwari bugeze ku musendero wabwo. 2Hanyuma mbona ikimeze nk’inyanja ibonerana kandi ivanze n’umuriro. Abatsinze cya Gikoko, ishusho yacyo n’umubare w’izina ryacyo, bari bahagaze kuri iyo nyanja ibonerana#15.2 inyanja ibonerana: reba Ibarura 19,11–16 na 1 Bami 7,23–26. Akamaro k’ayo mazi y’inyanja ni ako guhanagura, gusukura; ni ishusho rero y’isuku n’ukutagira inenge y’icyaha. Abahagaze ku nyanja ni abatagira icyaha., bafite inanga z’Imana. 3Nuko batera indirimbo ya Musa, umugaragu w’Imana, n’iya Ntama, bavuga bati
«Nyagasani Mana, Mushoborabyose,
ibikorwa byawe birakomeye kandi biratangaje.
Inzira zawe ziratunganye kandi ni inyakuri,
wowe Mwami w’amahanga.
4Ni nde utagutinya, Nyagasani,
kandi ngo asingize izina ryawe ?
Kuko ari wowe wenyine Nyirubutagatifu;
amahanga yose azaza, maze apfukame imbere yawe,
kubera ko ubucamanza bwawe bwigaragaje.»
5Hanyuma y’ibyo, mbona mu ijuru Ingoro y’Imana, yarimo Ubushyinguro bw’Isezerano irakingutse#15.5 irakingutse: ibyo byorezo bikurikira ni ibivuye ku Mana, kandi bikagomba kuzuza isezerano ryayo., 6maze ba bamalayika barindwi bari bacigatiye ibyorezo birindwi basohoka mu Ngoro, bambaye imyambaro y’ihariri inetereye kandi ibengerana, bakenyeje n’umukandara wa zahabu. 7Nuko kimwe muri bya Binyabuzima bine gihereza abo bamalayika barindwi inkongoro ndwi za zahabu, zisendereye uburakari bw’Imana ibaho uko ibihe bizahora bisimburana iteka. 8Nuko Ingoro y'Imana yuzura umwotsi, utewe n’ikuzo ry’Imana n’ububasha bwayo. Ntihagira n’umwe ushobora kwinjira mu Ngoro y'Imana, kugeza ubwo bya byorezo birindwi byazanywe n’abamalayika barindwi birangira.
Currently Selected:
Ibyahishuwe 15: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.