Ibyahishuwe 11
11
Abahamya babiri
1Nuko bampa ikibingo kimeze nk’inkoni yo gupimisha, bambwira bati «Haguruka, upime Ingoro#11.1 upime Ingoro: ni ryo pima rivuga gushyira ikintu ukwacyo, kucyegurira Imana n’umuryango wayo. Ingoro yapimwaga ni umuryango wa Israheli; abari mu Ngoro bakaba abantu b’Imana, naho abandi batayirimo (bari hanze) bakazahanwa. y’Imana n’urutambiro, ndetse ubare n’abahasengera. 2Ariko urugo ruzengurutse Ingoro, urwihorere nturupime, kuko rweguriwe amahanga azavuyanga umurwa mutagatifu, mu gihe cy’amezi mirongo ine n’abiri#11.2 amezi mirongo ine n’abiri: ni imyaka itatu n’igice, ari cyo gihe kibi, igihe cy’ububabare n’ibitotezo. Reba na 2,10 (n’igisob.)». 3Nzaha abahamya banjye babiri#11.3 abahamya banjye babiri: ni bande? Benshi batekereza ko ari Petero na Pawulo bishwe mu itotezwa rya Kayizari Neroni. ubushobozi bwo guhanura, mu minsi igihumbi magana abiri na mirongo itandatu#11.3 iminsi igihumbi . . . na mirongo itandatu: reba 11,2 (n’igisob.), bambaye ibigunira. 4Abo bahamya ni ibiti bibiri by’imizeti n’amatara abiri, biri imbere y’Umwami w’isi. 5Nihagira ushaka kubagirira nabi, umuriro uzasohoka mu kanwa kabo, maze utsembe abanzi babo. Ni koko, niharamuka hagize ushaka kubagirira nabi, ni uko agomba kwicwa. 6Bafite ububasha bwo gufunga ijuru, maze ntihazagire imvura igwa mu minsi bazamara bahanura, bakagira n’ububasha bwo guhindura amazi amaraso, kimwe n’ubwo guteza isi ibyorezo bitabarika, uko babishatse kose. 7Igihe bazaba barangije gutanga ubuhamya bwabo, Igikoko kizamutse mu nyenga kizabarwanya, kibatsinde maze kibice. 8Imirambo yabo izaguma ku kibuga cy’umurwa w’icyamamare, witwa Sodoma na Misiri mu buryo bw’incamarenga, ari na ho Umwami wabo ubwe yabambwe. 9Abantu bo mu bihugu byose, no mu miryango yose, no mu ndimi zose no mu mahanga yose, bazaza gushungera imirambo yabo igihe cy’iminsi itatu n’igice, kandi bababuze guhambwa. 10Nuko abatuye isi bazishimire urupfu rwabo bombi, banezerwe, bohererezanye amaturo, kuko abo bahanuzi bombi bari barababaje abatuye isi. 11Ariko nyuma y’iyo minsi itatu n’igice, umwuka w’ubugingo uturutse ku Mana uzabinjiremo, maze bahaguruke. Nuko ababashungeraga batahwa n’ubwoba bwinshi cyane. 12Bumva ijwi riranguruye rituruka mu ijuru ribwira abo bahanuzi, riti «Nimuzamuke hano!» Nuko bazamuka mu gicu bajya mu ijuru, abanzi babo babareba. 13Ako kanya haba umutingito w’isi ukomeye, igice cya cumi cy’umurwa kirariduka, maze abantu ibihumbi birindwi bahitanwa n’icyo cyorezo. Nuko abarokotse batahwa n’ubwoba, basingiza Imana yo mu ijuru. 14Icyago cya kabiri kiba kirahise. Dore icyago cya gatatu na cyo kiraje bidatinze.
Akarumbeti ka karindwi
15Umumalayika wa karindwi na we avuza akarumbeti ke. Nuko amajwi yumvikanira mu ijuru, avuga aranguruye ati «Ingoma y’isi yeguriwe Umwami wacu na Kristu we; akazima ingoma uko ibihe bizahora bisimburana iteka.» 16Ba Bakambwe makumyabiri na bane bicaye ku ntebe zabo imbere y’Imana, bagwa bubitse uruhanga ku butaka maze basenga Imana, 17bavuga bati «Turagushimira, Nyagasani Mana, Mushoborabyose, wowe uriho kandi wahozeho, kuko wakoresheje ububasha bwawe buhebuje, maze ugashinga ingoma yawe. 18Amahanga yari yarakaye, ariko uburakari bwawe buba ari bwo bwigaragaza. Ubu ni igihe cyo gucira urubanza abapfuye, no guhemba abagaragu bawe b’abahanuzi, abatagatifu n’abatinya izina ryawe, abakuru n’abato, n’igihe cyo gutsemba abarimbuye isi.» 19Nuko Ingoro y’Imana yo mu ijuru irakinguka#11.19 Ingoro . . . irakinguka: ni ukuvuga ko bose bashobora kwinjiramo., n’Ubushyinguro bw’Isezerano bugaragarira mu Ngoro yayo#11.19 Ubushyinguro . . . bugaragarira . . . yayo: ni ikimenyetso kigaragaza ko baronse ubucungurwe.. Ubwo haba imirabyo, urusaku n’imihindagano nk’iy’inkuba, umutingito w’isi n’urubura rukaze.
Currently Selected:
Ibyahishuwe 11: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.