YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 77

77
Mu byago by’ubu ngubu Imana izatabara Israheli, nko mu bihe bya kera#77.0 . . . nko mu bihe bya kera: mu gice cya mbere (2–11), umuhimbyi w’iyi zaburi arinubira ibyago byagwiririye umuryango we, ndetse akibaza niba Imana itakibitayeho. Mu gice cya kabiri (12–21), arazirikana ibyiza byose Imana yabakoreye kuva kera, cyane cyane ubwo yabambutsaga inyanja y’Urufunzo (17–20), noneho agakurizaho kwizera.
1Igenewe umuririmbisha, na Yedutuni. Iyi zaburi iri mu iza Asafu.
2Imana ni yo niyambaza, ndayitabaza,
Imana ni yo niyambaza, kandi iranyumva.
3Igihe ndi mu kaga, ndangamira Uhoraho,
mutegera amaboko ijoro ryose, ubutarambirwa,
mbona ko nta kindi cyampoza.
4Iyo nibutse Imana, nsuhuza umutima,
nakomeza kubizirikana, ngacika intege. (guceceka akanya gato)
5Nyagasani, ntutuma ngoheka,
mfite igishyika, nabuze icyo mvuga;
6ndibuka iminsi ya kera,
n’imyaka yo mu gihe cyahise;
7ijoro ryose nkarara nibaza,
ntekereza nshaka uko nabyumva.
8Mbese Uhoraho yadutererana burundu,
bigatuma atazongera kudutonesha ukundi?
9Mbese impuhwe ze zaba zarakamye,
akaba nta cyo agifite kutubwira?
10Mbese Imana yibagiwe impuhwe zayo?
Uburakari se bwatumye idukuraho umutima?
11Ndibwira nti «Umubabaro wanjye,
ni uko Nyir’ijuru yatuzinutswe!» (guceceka akanya gato)
12Ndibuka ibikorwa byose by’Uhoraho,
nkiyibutsa ibitangaza byawe bya kera,
13nkazirikana ubutwari bwawe,
maze nkagarukira ibigwi byawe.
14Mana, mbega uko inzira zawe ziboneye!
Nta yindi mana yindi yagusumba!
15Ni wowe wenyine ukora ibintu by’agatangaza:
wagaragarije amahanga yose ububasha bwawe.
16Umuryango wawe wagobotowe n’ukuboko kwawe,
ari bo nkomoko ya Yakobo na Yozefu. (guceceka akanya gato)
17Mana, amazi yarakurabutswe,
amazi yarakurabutswe maze arihinda,
aribirindura kugeza no hasi ikuzimu!
18Ibicu byavubuye amazi menshi,
ari na ko inkuba zikubita,
n’imyambi yawe inyuranamo.
19Uko inkuba yawe yoromaga,
n’imirabyo ikamurika hose,
ni na ko isi yatigitaga, igahinda umushyitsi.
20Wihangiye inzira mu nyanja,
uca ikirari mu ndiri yayo,
ntihagira n’umwe umenya aho unyuze.
21Umuryango wawe wawuyoboye nk’ishyo,
ukoresheje ikiganza cya Musa na Aroni.

Currently Selected:

Zaburi 77: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Zaburi 77