Zaburi 53
53
Abagomeramana baragwiriye, ariko bazahanwa#53.1 . . . ariko bazahanwa: ni zaburi ikubiyemo inyigisho isa cyane n’iya Z 14, uretse ko muri iyo bavuga «Uhoraho», naho iyi bakayivugamo «Imana».
1Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa mu majwi y’urusobe. Ni inyigisho mu zo bitirira Dawudi.
2Abapfayongo baribwira
ngo «Nta Mana ibaho!»
Bapfuye umutima, biha gukora ibidakwiye,
nta n’umwe ugikora neza.
3Imana, aho iri mu ijuru,
yarunamye yerekeza amaso kuri bene muntu,
ngo irebe niba hari n’umwe
ugifite ubwenge agashakashaka Imana.
4Ariko bose bararindagiye,
bahujwe gusa n’ingeso mbi;
nta n’umwe ugikora neza,
habe n’umwe rwose!
5Koko abo bagizi ba nabi ni ibiburabwenge,
bo bihaye kurya imitsi y’umuryango wanjye,
barya icyari kiwutunze,
kandi ntibarushye basenga Imana!
6Bazamarwa n’ubwoba kandi nta kibubateye!
Imana yanyanyagije amagufwa y’abari bakugarije;
none dore urabakora ku itama, kuko Imana yabagutsindiye.
7Ni nde uturuka i Siyoni agaha Israheli imitsindo?
Iyo Imana igaruye abajyanywe bunyago bo mu muryango wayo,
bene Yakobo basagwa n’ibyishimo,
bene Israheli bakanezerwa bitavugwa!
Currently Selected:
Zaburi 53: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.