YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 4

4
Isengesho rya nimugoroba#4.0 . . . rya nimugoroba: iyi na yo ni zaburi y’amizero kimwe n’iya 3. N’ubwo umuririmbyi ari mu magorwa no mu kaga (2), arishimira ko Imana imurengera, maze nimugoroba akisinzirira umudendezo (8–9). Nyamara imirongo ya 3–7 ni nk’inyigisho ngufi yo gucyaha abemera gushukwa n’ibitagira shinge n’ibinyoma; abo ngabo bakwiye kwifata nka we, bakarwanya ibyo bishuko, bagatura ibitambo ku buryo bukwiye kandi bakiringira Uhoraho, bityo bakazagera ku byishimo nyabyo.
1Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’umurya w’inanga. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
2Igihe ntabaje, jya unsubiza, Mana indenganura;
mu magorwa ni wowe unkura ahaga.
Gira ibambe, wumve isengesho ryanjye!
3Mwa bantu mwe, muzahereza hehe kunangira imitima,
mukunda ibitagira shinge, kandi mukararurwa n’ibinyoma? (guceceka akanya gato)
4Mumenye ko Uhoraho yatonesheje umuyoboke we;
iyo ntakiye Uhoraho, aranyumva.
5Nimuhinde umushyitsi, mureke gucumura;
aho muryamye nimwibaze, maze muceceke. (guceceka akanya gato)
6Mujye mutura ibitambo ku buryo bukwiye,
kandi mwiringire Uhoraho.
7Hari benshi bajya bavuga ngo «Ni nde uzaduha guhirwa?»
Uhoraho, dusakazeho umucyo ugukomokaho!
8Wanshyize mu mutima ibyishimo
biruta iby’igihe bari bakize ku ngano no kuri divayi.
9Kubera ko wankungahaje nka bo, ndaryama ngasinzira,
kuko wowe wenyine, Uhoraho, ungumisha mu mudendezo.

Currently Selected:

Zaburi 4: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in