Zaburi 39
39
Umuntu ni ubusa imbere y’Imana#39.1 . . . imbere y’Imana: umuntu warembejwe n’indwara kandi w’umunyabyago aratakambira Uhoraho. Yakomeje guceceka igihe kirekire, none bigeze aho atagishoboye kubyihanganira. Arasaba rero Imana ngo imukize ibyaha kandi inamworohereze, maze yibereho mu mahoro mu gihe gito ashigaje.
1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi yahimbwe na Yedutuni, ikaba mu zo bitirira Dawudi.
2Naravuze nti «Mu migenzereze yanjye
nzirinda gutandukira mu magambo;
umunwa wanjye nzakomeza nywufunge,
igihe cyose umugomeramana azaba andi imbere.»
3Niyemeje kwigira ikiragi, ngumya guceceka,
ndinumira, bishyira kera.
4Ariko bigeze aho, numva ububabare burandembeje,
umutima wanjye ungurumanamo.
Nkomeje kubizirikana numva umuriro uratse,
ni bwo neruye ndavuga nti
5«Uhoraho, menyesha amaherezo yanjye,
umbwire n’iminsi nshigaje kubaho,
bityo menye ukuntu ndi nyamuhitavuba!
6Dore ubugingo bwanjye wabugize bugufiya,
maze igihe nzamara kiba ubusabusa mu maso yawe.
Buri wese ugihagaze ni umwuka w’akanya gato!
7Umuntu akora hirya no hino nk’igicucu,
ibyo arundarunze bikayoyoka;
kandi ntanamenye uzabyegukana!»
8None rero, Nyagasani, ni iki ngitegereje?
Amizero yanjye ari muri wowe.
9Nkiza ibicumuro byanjye byose,
undinde ibitutsi by’abasazi.
10Ndicecekeye, sinzongera kubumbura umunwa,
ubwo ari wowe Mutegetsi
11Ca inkoni izamba,
dore ukuboko kwawe kurambandagaje.
12Igihe uhana umuntu wacumuye, burya uba umukosora,
maze ibyo ararikiye ukabiteza imungu:
kuko buri muntu ari nk’umwuka w’akanya gato! (guceceka akanya gato)
13Uhoraho, umva isengesho ryanjye n’imiborogo yanjye;
amarira yanjye wiyima amatwi, ngo uyirengagize,
kuko mu byawe ndi umucumbitsi,
umugenzi wihitira nk’abakurambere banjye bose.
14Erekeza hirya amaso yawe,
maze nibura mbe mpumekaho bukeya,
mbere y’uko nigendera, nkareka kubaho.
Currently Selected:
Zaburi 39: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.