Zaburi 36
36
Amatwara y’abagome n’ubuntu bw’Imana#36.1 . . . n’ubuntu bw’Imana: umuririmbyi wa zaburi aratangira yerekana ubwirasi n’ububi bw’abagomeramana, bituma wakumviraho ko bishoye mu nzira iboreka (2–5); ibiramambu ariko, mbega igihembo kizahabwa abiringira ubudahemuka bw’Uhoraho (6–13)!
1Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi, umugaragu w’Imana.
2Nibutse ijambo ry’ubugomeramana ryavuzwe n’umunyabyaha:
kuri we, ni iki cyatuma umuntu yatinya Imana?
3Iyo yirebye yibwira ko ari indakemwa,
ntabashe kubona amafuti ye ngo ayange.
4Amagambo yose avuga yuje ubugome n’ubuhendanyi,
gushyira mu gaciro no gukora neza ntibimurangwaho.
5Iyo aryamye ni bwo acura imigambi y’ubugizi bwa nabi,
agahata ibirenge inzira itari nziza,
ntabe yatekereza guca ukubiri n’icyitwa ikibi.
6Uhoraho, impuhwe zawe ziganje mu ijuru,
ubudahinyuka bwawe bugakabakaba mu bicu.
7Ubutungane bwawe butumburutse nk’imisozi miremire,
ubucamanza bwawe bukareshya n’inyenga ngari.
Uhoraho, ni wowe ukiza abantu n’inyamaswa;
8Mana yanjye, mbega ineza yawe ngo iraba intagereranywa !
Bene muntu babona ubuhungiro mu gicucu cy’amababa yawe,
9bakijuta amafunguro amara inzara babonera mu Ngoro yawe,
maze ukabashora ku ruzi rw’ibyiza bikomoka iwawe.
10Koko rero, iwawe ni ho hari isoko y’ubugingo,
kandi urumuri rwawe ni rwo natwe dukesha kubona urumuri.
11Ineza yawe urayikomereze abakumenye,
n’ubutabera bwawe ubukomereze abafite umutima uboneye.
12Umunyagasuzuguro ntagakandagire iwanjye,
n’ikiganza cy’umugiranabi ntikikantsimbure.
13Ngaha abagizi ba nabi baguye imirara,
baratembagaye ubudashobora kubyutsa umutwe.
Currently Selected:
Zaburi 36: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.