YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 2

2
Umwana w’Imana ni we mwami w’isi yose#2.0 . . . mwami w’isi yose: iyi zaburi yakoreshwaga i Yeruzalemu iyo bimikaga umwami mushya, ikaba igenewe kumurata no kumusabira. Amahanga bari baturanye yahise yibeshya ko abonye uburyo bwo gutera umuryango w’Uhoraho n’umwami yitoranyirije (1–3). Nyamara umuhanuzi cyangwa umuherezabitambo arahamya yeruye ko ibyo bitazabaho: koko, Uhoraho ntazemera ko umwami yiyimikiye ubwe, akamushyira ku musozi we mutagatifu, yatsindwa (4–6). Umwami mushya na we agafata ijambo (7–9), akibutsa amasezerano Uhoraho yagiranye kera na Dawudi, umukurambere we, hamwe n’inkomoko ye yose (2 Sam 7). Hanyuma umuririmbyi akagira abigometse inama yo kwisubiraho (10–12).
1Ni iki gituma amahanga asakabaka,
n’imiryango ikajujura ibitagira shinge?
2Abami b’isi bahagurukiye icyarimwe,
n’abatware bishyira hamwe
ngo barwanye Uhoraho n’Intore ye,
3bati «Nimucyo ducagagure ingoyi badushyizeho,
tunage kure iminyururu batubohesheje!»
4Utetse ijabiro mu ijuru, we arabaseka,
Uhoraho abaha urw’amenyo.
5Nuko ababwirana uburakari,
ubukare bwe burabakangaranya,
6ati «Ni jye wiyimikiye umwami,
kuri Siyoni, umusozi wanjye mutagatifu!»
7Reka ntangaze iteka Uhoraho yaciye :
yarambwiye ati «Uri umwana wanjye,
jyewe uyu munsi nakwibyariye!
8Binsabe, maze nguhe amahanga, abe umunani wawe,
n’impera z’isi zibe ubukonde bwawe.
9Uzabamenaguza inkoni y’icyuma,
ubajanjagure nk’urwabya rw’umubumbyi.»
10None rero, bami, nimwumvireho,
namwe, bacamanza b’isi, mwisubireho!
11Nimukeze Uhoraho, mumufitiye icyubahiro,
mupfukamire umwana we mudagadwa;
12naho ubundi yarakara, mukarimbukira mu nzira,
kuko uburakari bwe budatindiganya!
Hahirwa abamuhungiraho bose.

Currently Selected:

Zaburi 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy