Zaburi 114–115
114–115
Umuvugo ushimira Imana nyuma y’ibyago#116.0 . . . nyuma y’ibyago: umuhimbyi w’iyi zaburi amaze guhonoka icyago cyari kumuhitana, none ubu arashimira Imana, kandi akayemerera mu ruhame ko azarangiza amasezerano yayigiriye: azayiturira mu Ngoro yayo igitambo cyo kuyishimira (17–19), maze «azashyire ejuru inkongoro y’umukiro» (13), ari byo kuvuga ko azayihereza divayi ho ituro, rigaseswa iruhande rw’urutambiro baturiraho ibitambo.
1Alleluya.
Icyo nkundira Uhoraho,
ni uko yumva ijwi ryanjye iyo mutakambiye,
2maze akunama, akantega amatwi;
mu buzima bwanjye bwose sinzareka kumwiyambaza.
3Ingoyi z’urupfu zari zamboshye,
imirunga y’ikuzimu yari yanjishe,
ishavu n’agahinda byari byanyishe,
4maze niyambaza izina ry’Uhoraho,
nti «Uhoraho, kiza amagara yanjye!»
5Uhoraho ni umunyampuhwe n’intarenganya,
koko Imana yacu ni Nyir’imbabazi!
6Uhoraho aragira ab’intamenyekana;
nari umunyantege nke, maze arantabara.
7Mutima wanjye, subira mu gitereko maze utuze,
kuko Uhoraho yakugiriye neza cyane!
8Ubwo amagara yanjye wayakuye mu nzara z’urupfu,
amaso yanjye ukayarinda amarira,
n’ibirenge byanjye ukabirinda gutsitara,
9nzakomeza gutunganira Uhoraho
ku isi y’abazima.
10Nagumanye icyizere, ndetse n’igihe navugaga nti
«Ndi umunyabyago bikabije!»
11Namara kugera kure kubi, nkajya mvuga nti
«Abantu bose ni ababeshyi!»
12Ibyiza byose Uhoraho yangiriye,
rwose nzabimwitura nte?
13Nzashyira ejuru inkongoro y’umukiro,
kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho;
14nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho
imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose.
15Koko Uhoraho ababazwa
n’urupfu rw’abayoboke be!
16None rero, Uhoraho, wagiriye ko ndi umugaragu wawe,
umugaragu wawe wabyawe n’umuja wawe,
maze umbohora ku ngoyi!
17Nzagutura igitambo cy’ishimwe,
kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho;
18nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho,
imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose,
19mu ngombe z’Ingoro y’Uhoraho,
muri wowe nyirizina, Yeruzalemu!
Currently Selected:
Zaburi 114–115: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.