Imigani 25
25
V. IGICE CYA KABIRI CY’IMIGANI YA SALOMONI
1Dore indi migani ya Salomoni, uko yakusanijwe n’abantu ba Hezekiya,
umwami wa Yuda#25.1 umwami wa Yuda: Hezekiya yategetse muri 716–687 mb. K. Ibivugwa hano biratwumvisha ko ibwami habaga abakozi bashinzwe kwandika inyandiko zose z’ubutegetsi; nyamara uretse n’ibyo bashishikariraga kandi gukorakoranya inkuru za kera, hamwe n’ibitekerezo n’ibisigo rubanda rwajyaga ruhererekanya..
2Ikuzo ry’Imana ni ukugira ibanga,
naho iry’abami ni ugucengera ibintu.
3Uko nta we uzi ubujyejuru bw’ikirere n’ubujyakuzimu bw’isi,
ni na ko imitima y’abami idashobora gusesengurwa.
4Iyo feza uyikijije ibishunga,
iza iyunguruye neza;
5nukura umugome imbere y’umwami,
ingoma ye izaganzamo ubutabera.
6Ntukibonekeze imbere y’umwami,
cyangwa ngo ufate icyicaro cy’abakomeye,
7kuko byaruta ko bakubwira ngo «Tambuka uze hano#25.7 Tambuka uze hano: gereranya na Lk 14,7–11.»,
aho gusuzugurirwa imbere y’igikomangoma.
8Ibyo amaso yawe yabonye,
ntukihutire kubijyana mu rubanza;
none se amaherezo wabigenza ute,
mugenzi wawe aramutse agutsinze?
9Uzajye uburana na mugenzi wawe,
ariko wirinde kugira uwo umenera ibanga,
10hato batazabimenya bakakugaya,
maze ugata agaciro burundu.
11Ijambo rivugiwe igihe,
ni nk’ikirezi cya zahabu gitakishije feza.
12Inama umunyabuhanga agira umwumva,
ni nk’impeta cyangwa umutamirizo bikoze muri zahabu.
13Nk’uko amafu yo mu mpeshyi ashimisha abasaruzi,
ni ko intumwa y’indahemuka imeze;
koko rero, isusurutsa umutima wa shebuja.
14Umuntu uhora asezerana ntagire icyo atanga,
asa n’ibicu n’umuyaga bitavamo imvura.
15Kutarambirwa bituma umuntu yigarurira umucamanza,
kandi ururimi rucisha make ruvuna igufa#25.15 ruvuna igufa: ubusanzwe ururimi rw’umuntu ntirushobora kuvuna ikintu gikomeye, mbese nk’igufa, igiti cyangwa icyuma; nyamara ariko niba ruvuze amagambo yoroheje, rushobora guhosha ibirushijeho gukomera: nk’uburakari cyangwa se ishyari by’abantu..
16Ese ufite ubuki? Uryeho ubuguhagije,
nurenza urugero, uzaburuka.
17Uzajye usura mugenzi wawe rimwe na rimwe,
kuko nakurambirwa, azakwanga.
18Umuntu ushinja ibinyoma mugenzi we,
amubabaza nk’ubuhiri, inkota cyangwa umwambi utyaye.
19Kwiringira umugambanyi amakuba yaje,
ni nko kwizera iryinyo ryaboze cyangwa ikirenge gicumbagira.
20Kuririmbira umuntu wishavuriye,
ni nko gusuka siki ku gisebe,
cyangwa kwiyambura ikoti mu mbeho.
21Niba umwanzi wawe ashonje, muhe umugati wo kurya,
niba afite inyota, umuhe amazi anywe;
22ubwo uzaba usa n’umurahurira ibishirira ku mutwe#25.22 ibishirira ku mutwe: iyo ugiriye neza umwanzi wawe uba umukojeje isoni n’ikimwaro, bikamwokera mu mutima nk’ubushye; bityo akaba yakwisubiraho. Gereranya na Rom 12,20. Naho ku byerekeye itegeko ryo kugirira neza abanzi, reba Iyim 23,4–5 na Mt 5,43–48.,
kandi Uhoraho azabikwitura.
23Uko umuyaga wo mu majyaruguru uzana imvura,
ni na ko akarimi kazimura gatera abantu ishavu.
24Biraruta kwinugika mu ngombe iri mu rugo,
aho kubana mu nzu n’umugore w’umunyamahane.
25Inkuru nziza iturutse mu gihugu cya kure,
isa n’amazi afutse mu muhogo wakakaye.
26Intungane idohoka kubera umugome,
ni nk’iriba ry’ibirohwa cyangwa isoko banduje.
27Si byiza kurya ubuki bwinshi,
cyangwa guharanira ikuzo rihanitse.
28Umuntu utitangira muri kamere ye,
ameze nk’umugi wasenyutse utagira inkike.
Currently Selected:
Imigani 25: KBNT
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: