Imigani 10
10
II. IMIGANI YA SALOMONI YEREKEYE IMIBEREHO Y’ABANTU
1Iyi migani ni iya Salomoni#10.1 ni iya Salomoni: aha ni ho hatangirira igice cy’iki gitabo kirimo imigani ya kera cyane (reba ijambo ry’ibanze). Imigani dusangamo iravangavanze, ku buryo nta gitekerezo remezo igenda ishingiyeho. Imyinshi muri yo igizwe n’ibintu bikunda kugaragarira mu myifatire y’abantu, rimwe na rimwe ikagerekwaho n’akajambo ko kubashimagiza cyangwa kubagaya; hakaba n’ivugwamo ibyerekeye kubaha Imana, ariko ni yo mike. Iyo migani kandi iroroshye kuyumva (harimo ndetse n’isa n’iy’ino mu Rwanda), bigatuma atari ngombwa kuyisobanura birambuye..
Umwana witonda anezeza se,
naho uw’igicucu agatera nyina agahinda.
2Umutungo w’umuhuguzanyo nta cyo umara,
ariko ubutungane bukiza ingoyi y’urupfu.
3Uhoraho ntiyemera ko intungane yicwa n’inzara,
ahubwo yamagana umururumba w’abagiranabi.
4Ukuboko k’umunebwe kuramukenesha,
naho uk’umunyamwete kukamukiza.
5Uwizigamira mu mpeshyi aba ari umunyabwenge,
naho usinzira imyaka yeze ni ikigoryi!
6Umugisha uranga umutwe w’intungane,
naho umunwa w’abanyabyaha uba uhishe urugomo.
7Intungane bahora bayibuka bakayirata,
naho izina ry’abagiranabi rirazima.
8Umutima w’umunyabuhanga wemera amategeko,
naho umuntu w’umunyamagambo aba yihiga.
9Ugendera mu budahemuka, agendana amahoro,
naho ukurikiza inzira ziziguye, bazamutahura.
10Uwica ijisho atera guhangayika,
naho ucyaha yeruye agatera amahoro.
11Umunwa w’intungane ni isoko y’ubuzima,
naho uw’abagome uhisha urugomo.
12Urwango rukurura amahane,
naho urukundo rukababarira ibicumuro byose.
13Iminwa y’umunyabwenge irangwa n’ubuhanga,
naho umugongo w’igicucu ukavuzwa amahiri.
14Abanyabuhanga bahunika ubwenge;
naho akanwa k’umusazi, ni rwo rupfu rumwugarije!
15Umutungo w’umukungu ni umurwa we ukomeye,
igihe rubanda bicwa n’ubukene bwabo.
16Igihembo cy’intungane ni cyo kiyibeshaho,
naho inyungu y’umugome ikamubyarira icyaha.
17Ukurikiza inama nziza aba ari mu nzira y’ubuzima,
ariko uwanga kuburirwa arayoba.
18Ushaka kubundikira urwango rwe avugana uburyarya,
kandi utinyuka gusebanya ni umusazi.
19Aho basukagura amagambo, icyaha ntikihatangwa,
naho uzirika ururimi rwe ni umunyabwenge.
20Ururimi rw’intungane ni nka feza iyunguruye,
naho umutima w’umugiranabi nta gaciro ufite.
21Iminwa y’intungane igaburira imbaga,
naho abasazi bakicwa n’ubucucu bwabo.
22Umugisha w’Uhoraho ni wo ukiza,
naho umuhihibikano nta cyo umaze.
23Umupfayongo anezezwa no gukora ishyano,
naho ubuhanga bukizihira umuntu ushyira mu gaciro.
24Icyo umugiranabi atinya ni cyo kimubaho,
ariko icyo intungane yifuje, iragihabwa.
25Iyo serwakira ije ihitana umugiranabi,
intungane yo ikaguma mu byimbo, ntiyegayege.
26Nk’uko siki yonona amenyo, umwotsi ukangiza amaso,
ni ko umunebwe agenzereza abamukoresha.
27Kubaha Uhoraho bituma umuntu aramba;
naho iminsi y’abagiranabi iragabanywa.
28Intungane zitegereje ibyishimo,
naho icyizere cy’abagiranabi kizayoyoka.
29Inzira y’Uhoraho ni ubuhungiro bw’inyangamugayo,
naho inkozi z’ibibi ikazibera impamvu yo kurimbuka.
30Intungane nta na rimwe zizakangaranywa,
ariko abagiranabi bo, ntibazaguma mu gihugu.
31Umunwa w’intungane usohokamo ubuhanga,
naho ururimi rugenza amagambo y’ubugome ruzacibwa.
32Iminwa y’intungane irangwa n’ubugwaneza,
naho ururimi rw’ababi rukagenza ubugome.
Currently Selected:
Imigani 10: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.