YouVersion Logo
Search Icon

Abanyafilipi 4

4
1Nuko rero, bavandimwe banjye nkunda kandi nkumbuye cyane, mwebwe byishimo byanjye n’ingororano yanjye, nimukomere mutyo muri Nyagasani, nkoramutima zanjye!
Ubwumvikane, ibyishimo n’amahoro
2Ndasaba Evodiya kandi ndinginga Sintike#4.2 Evodiya . . . Sintike: abo ni abagore babiri b’abakristukazi bari baritangiye Inkuru Nziza; nyamara ariko ntibumvikanaga. ngo bashyire hamwe muri Nyagasani. 3Nawe rero, Sizugo#4.3 Sizugo: ni umukristu w’imena, kimwe na Kilimenti, twakeka ko yari umwe mu bakuru b’ikoraniro., mugenzi wanjye w’indahinyuka, ndakwinginga ngo ubafashe, kuko bantabaye mu kogeza Inkuru Nziza, hamwe na Kilimenti n’abandi bangobotse; none amazina yabo akaba yanditse mu Gitabo cy’ubugingo.
4Muhore mwishima muri Nyagasani; mbisubiyemo, nimwishime#4.4 nimwishime: umukristu w’ukuri agomba kurangwa n’ibyishimo byinshi, kabone n’aho yaba ari mu byago, kuko ahorana urukundo rw’Imana n’urwa bagenzi be.. 5Ubugwaneza bwanyu nibumenyekane ku bantu bose. Nyagasani ari hafi. 6Ntimugire ikibahagarika umutima, ahubwo nimumenyeshe Imana icyo mukeneye cyose, muyisenga, muyinginga, munayishimira. 7Maze amahoro y’Imana arenze icyitwa ubwenge cyose, ahore mu mitima no mu bitekerezo byanyu, muri Kristu Yezu.
8Ahasigaye, bavandimwe, icyitwa icy’ukuri cyose kimwe n’igikwiye kubahwa, igitunganye, ikitagira inenge, igikwiye gukundwa no kuratwa, mbese icyitwa ingeso nziza cyose kandi gikwiriye ishimwe, abe ari cyo muharanira. 9Ibyo nabigishije kandi mwemeye, ibyo mwanyumvanye kandi mwambonanye, mujye mubikora, maze Imana y’amahoro izahorane namwe.
Pawulo ashimira Abanyafilipi imfashanyo bamwoherereje
10Narishimye cyane muri Nyagasani mbitewe n’uko ishyaka mumfitiye ryiyongereye; icyakora, murarisanganywe, uretse ko mwari mwarabuze uko muringaragariza. 11Ibyo simbivuga kubera ubukene ndimo, kuko nimenyereje kunyurwa n’ibyo mfite. 12Nzi kubaho ntunzwe na bike, nzi no kubaho muri byinshi. Muri byose, buri gihe, nitoje guhaga no gusonza, gukira no gukena. 13Nshobora byose muri Kristu untera imbaraga. 14Icyakora mwagize neza muntabara mu kaga. 15Mwebwe kandi, Banyafilipi, murabizi: Inkuru Nziza ikimenyekana iwanyu, ubwo nari nturutse i Masedoniya, nta Kiliziya n’imwe yangobotse ngo imfashe mu byo nari nkeneye, keretse mwebwe mwenyine. 16N’ubwo nari ndi i Tesaloniki#4.16 Tesaloniki: reba ku ikarita; ni wo mugi Pawulo yahise ajyamo avuye i Filipi (Intu 17,1)., mwanyoherereje imfashanyo, ndetse ubugira kabiri.
17Mumenye ariko ko nta maturo mparanira; icyo nkurikiranye ni uko inyungu yanyu yiyongera. 18Ubu mfite ibya ngombwa byose, ndetse birarenze, byasendereye igihe Epaforoditi anshyikirije amaturo yanyu, yo mubavu mwiza n’igitambo kinyura Imana. 19Kandi Imana yanjye, mu bukungahare n’ikuzo byayo, izabasenderezaho ingabire zayo mu byo mukeneye byose, muri Kristu Yezu. 20Nihakuzwe Imana Umubyeyi wacu iteka ryose. Amen.
Gutashya abavandimwe
21Mutashye uwatagatifujwe wese muri Yezu Kristu. Abavandimwe turi kumwe barabatashya. 22Abatagatifujwe bose barabatashya, ariko cyane cyane abo mu ngoro ya Kayizari#4.22 mu ngoro ya Kayizari: ni ukuvuga abantu bose bakoreraga umwami w’i Roma, ari abari i Roma nyine, cyangwa abari mu yindi migi minini y’ingoma ye..
23Muhorane ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu.

Currently Selected:

Abanyafilipi 4: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy