YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 6

6
Itegeko ryerekeye amasezerano y’umunazireya#6.1 umunazireya: twasanze bidashoboka guhindura neza iryo zina ry’igihebureyi mu kinyarwanda. Risobanura abantu biyeguriye Imana bahize. Uwo muhigo wamaraga amezi make (nk’uko Pawulo mutagatifu yabigenje reba Intu 21,23–36) cyangwa bakiyegurira Imana ubuzima bwabo bwose (nka Samusoni na Samweli, reba Abac 13,3–7 na 1 Sam 1,11).
1Uhoraho abwira Musa, ati 2«Dore ibyo uzabwira Abayisraheli: Niba umugabo cyangwa umugore yiyemeje kwiyegurira Uhoraho nk’uko abanazireya babigenza, 3agomba kureka divayi n’izindi nzoga zisindisha zose. Uwo munazireya ntazanywe siki na divayi, inzoga zisembuye, cyangwa ikindi kinyobwa cyose kivuye ku muzabibu. Ntazarye n’imbuto zawo, ari izumye cyangwa ari imbisi. 4Igihe cyose akiri muri ayo masezerano, ntazagire icyo arya gikomoka ku giti cyose cy’amasezerano ye, nta cyogosho kizamugera ku mutwe. 5Muri icyo gihe cyose azaba yiyeguriye Uhoraho, azaba ari umutagatifu, kandi azareke imisatsi y’umutwe we ikure uko ishaka. 6Muri icyo gihe cyose azaba yariyeguriye Uhoraho, ntazegere intumbi. 7Yaba se cyangwa nyina, musaza we cyangwa mushiki we, ntazihumanye abegera bamaze gupfa kuko azaba afite ku mutwe we ikimenyetso cy’uko yiyeguriye Imana ye. 8Muri icyo gihe cyose azaba yariyeguriye Uhoraho, azamubere umutagatifuzwe.
9Niba hari umuntu umuguye iruhande azize urupfu rw’impanuka, akamwanduriza ikimenyetso gitagatifu cyo ku mutwe we, aziyogoshesha ku munsi wa karindwi, ari wo munsi wo kwisukura kwe. 10Ku munsi wa munani azashyira umuherezabitambo, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, inuma ebyiri cyangwa intungura ebyiri. 11Umuherezabitambo azatura imwe ho igitambo kubera icyo cyaha, indi ayitwike yose. Maze umuherezabitambo azakorere ku munazireya umuhango wo kumuhanaguraho icyaha azaba yatewe na wa mupfu. Kuri uwo munsi kandi, umunazireya azatagatifuza umutwe we, 12maze yongere yiyegurire Uhoraho igihe kingana n’icyo yari yaramuteganirije. Azazana n’intama y’umwaka umwe iturweho igitambo cyo kwigorora ku Mana. Iminsi yabanjirije gusukurwa kwe, ntizabarwa, kuko ukwiyegurira Imana kwe kuzaba kwandavuye.
13Dore itegeko ryerekeye umunazireya: umunsi usoza igihe cye cyo kwiyegurira Imana, bazamujyana ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, 14azaniye Uhoraho ituro rye: agasekurume k’intama k’umwaka umwe katagira inenge ko guturwaho igitambo gitwikwa#6.14 igitambo gitwikwa nk’itungo rimwe ryo mu bushyo, bakaritwika rigakongoka burundu., akanyagazi k’umwaka umwe katagira inenge ko guturwaho igitambo cy’impongano#6.14 igitambo cy’impongano y’icyaha: ni bwo buryo bwa kabiri Abayisraheli bakoreshaga batura Uhoraho. Nanone ituro ryatwikwaga burundu, ari ukugira ngo burure Imana, babone guhabwa imbabazi z’ibyaha byabo byishe Isezerano. y’icyaha, n’impfizi y’intama itagira inenge yo guturwaho igitambo cy’ubuhoro#6.14 igitambo cy’ubuhoro: ni igitambo baturaga ku bushake bwabo, kugira ngo bongere umubano wabo n’Uhoraho. Batwikaga igice kimwe cy’ituro, naho inyama zisigaye bakazirira ahantu habigenewe hafi y’Ingoro. Byari nko gusangira n’Imana.; 15agatebo k’imigati idasembuye ikoze mu ifu igogoye, imitsima ivugishijwe amavuta, n’utugati tudasembuye dusize amavuta, abitangeho ituro hamwe n’amaturo aseswa yategetswe. 16Umuherezabitambo ajyane ibyo byose imbere y’Uhoraho, abitureho igitambo gitwikwa n’igitambo cyo guhongera icyaha cy’uwo muntu. 17Naho ya sekurume, azayitura Uhoraho ho igitambo cy’ubuhoro hamwe na cya gitebo cy’imigati idasembuye. Nuko, umuherezabitambo abiherezeho igitambo hamwe n’ituro riseswa uko byategetswe. 18Noneho umunazireya yogoshere umutwe we watagatifujwe ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, afate imisatsi y’umutwe we watagatifujwe, ayijugunye mu muriro wakira mu nsi y’igitambo cy’ubuhoro. 19Umuherezabitambo azafate urutugu rw’isekurume rumaze gushya, hamwe n’umutsima udasembuye wo mu gitebo n’akagati kadasembuye, abishyire mu biganza by’umunazireya umaze kwiyogoshesha imisatsi miremire yarangaga ukwiyegurira Uhoraho kwe. 20Umuherezabitambo azazamura ayo maturo matagatifu, ayamurikire Uhoraho; ni ikintu gitagatifu kigenewe umuherezabitambo, kimwe n’inkoro n’itako yari asanzwe ahabwa. Kuva ubwo uwahoze ari umunazireya azashobora kunywa divayi.
21Iryo ni ryo tegeko ryerekeye umunazireya urangije igihe cy’amasezerano ye; n’ayo ni yo maturo agomba guha Uhoraho kuko yamwiyeguriye, utabariyemo n’andi yakwitangira ku bushake bwe. Azubahiriza rero amasezerano ye, akurikije itegeko ry’ubunazireya yiyemeje gukurikiza.
Amagambo yo gutanga umugisha#6.21 amagambo yo gutanga umugisha: turabona ko ibitambo biherekezwa n’amasengesho n’imigisha nk’uyu. Byaratinze baza no guhimba indirimbo na zaburi baririmbaga batura ibyo bitambo.
22Uhoraho abwira Musa, ati 23«Dore ibyo uzabwira Aroni n’abahungu be: Abayisraheli muzajya mubaha umugisha muvuga muti:
24’Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde!
25Uhoraho akurebane impuhwe kandi agusakazemo inema ze!
26Uhoraho akwiteho, kandi aguhe amahoro!’
27Nguko uko bazambariza izina ryanjye ku Bayisraheli, nanjye mbahe umugisha.»

Currently Selected:

Ibarura 6: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy