YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 3

3
Imirimo y’Abalevi
1Dore urubyaro rwa Aroni n’urwa Musa, igihe Uhoraho avuganiye na Musa ku musozi wa Sinayi.
2Dore kandi amazina ya bene Aroni: imfura ni Nadabu, hanyuma Avihu, Eliyazari na Itamari. 3Ngayo amazina ya bene Aroni, abaherezabitambo basutsweho amavuta y’isigwa maze begurirwa umurimo w’ubuherezabitambo#3.3 begurirwa umurimo w’ubuherezabitambo: abakomoka kuri Levi bose bazegurirwa Uhoraho. Nyamara Aroni, abahungu be n’abazamukomokaho bonyine, ni bo bazaba abaherezabitambo b’Uhoraho. Abandi Balevi bari bafite imirimo bihariye mu Ngoro y’Uhoraho, ukurikije amazu yabo (reba 4,1–49). 4Nadabu na Avihu bapfiriye#3.4 bapfiriye mu butayu: reba Lev 10,1–3. mu butayu bwa Sinayi imbere y’Uhoraho kuko bari bamutuye ibyotezo bitamukwiye; bapfa nta gahungu basize. Eleyazari na Itamari rero, ni bo bakoreraga mu maso ya se Aroni umurimo w’ubuherezabitambo.
5Uhoraho abwira Musa, ati 6«Igiza hino Abalevi, maze ubashyikirize umuherezabitambo Aroni, kugira ngo bazajye bamufasha. 7Bazamukorera we n’imbaga yose mu ihema ry’ibonaniro, kandi banatunganye imirimo yose y’Ingoro. 8Bazita ku bikoresho byose by’ihema ry’ibonaniro, baserukire Abayisraheli mu itunganya ry’imirimo yerekeye Ingoro. 9Abalevi uzashyikiriza Aroni n’abahungu be, bazaba babahawe burundu, babe mu cyimbo cy’abandi Bayisraheli bose. 10Aroni n’abahungu be, uzabegurire imirimo yose y’ubuherezabitambo; utari uwo muri bo akabivangamo, azicwe.»
11Uhoraho abwira Musa, ati 12«Jyewe ubwanjye nitoreye bene Levi mu Bayisraheli bose, ngo babe ingurane z’uburiza bwose bwavutseho imbyaro ya mbere ku Bayisraheli. Abalevi ndabiyeguriye. 13Kuko icyitwa uburiza cyose ari icyanjye: kuva umunsi nishe icyitwa uburiza cyose mu gihugu cya Misiri, ubwo niyeguriye icyitwa uburiza cyose muri Israheli, ari uburiza bw’abantu cyangwa bw’amatungo. Ni ubwanjye. Ndi Uhoraho!»
Abalevi babarurwa ubwa mbere
14Uhoraho abwirira Musa mu butayu bwa Sinayi, ati 15«Barura Abalevi ukurikije imiryango yabo n’amazu yabo. Uzabarura Abalevi bose b’igitsinagabo, kuva ku ruhinja rw’ukwezi kumwe.» 16Musa rero ababarura akurikije itegeko ry’Uhoraho nk’uko yari yabibwirijwe.
17Dore rero amazina ya bene Levi: Gerishoni, Kehati, na Merari. 18Bene Gerishoni, ukurikije amazu yabo, ni Libini na Shimeyi. 19Bene Kehati, ukurikije amazu yabo, ni Amuramu, Yisehari, Heburoni, na Uziyeli. 20Bene Merari, ukurikije amazu yabo, ni Mihali na Mushe. Ngayo amazu y’Abalevi, uko babaruwe mu miryango yabo.
21Abakomoka kuri Gerishoni ni inzu y’Abalibini n’iy’Abashimeyi. Ayo ni yo yari amazu y’Abagerishoni. 22Ab’igitsinagabo bose hamwe uhereye ku ruhinja rw’ukwezi kumwe, umubare wabo ugera ku 7,500. 23Amazu y’Abagerishoni yagandikaga inyuma y’Ingoro mu burengerazuba. 24Umutware w’umuryango w’Abagerishoni yari Eliyasafu mwene Layeli. 25Mu ihema ry’ibonaniro, bene Gerishoni bari bashinzwe ibi bikurikira: Ingoro, ihema ry’ibonaniro, 26imyenda n’umubambiko byo ku irembo ry’urugo rukikije Ingoro n’urutambiro, hamwe n’imigozi yakenerwaga mu mirimo yose yo kubaka Ingoro y’Uhoraho.
27Abakomokaga kuri Kehati ni inzu y’Abamuramu, iy’Abahisehari, iy’Abaheburoni, n’iy’Abahuziyeli. Ayo ni yo yari amazu y’Abakehati. 28Ab’igitsinagabo bose, ubaze guhera ku ruhinja rw’ukwezi kumwe, bari 8,600. Bose kandi bari bashinzwe imirimo yo mu Ngoro. 29Amazu y’Abakehati yagandikaga iruhande rw’Ingoro, mu majyepfo. 30Umutware w’umuryango w’Abakehati yari Elisafani mwene Uziyeli. 31Bari bashinzwe ibi bikurikira: ubushyinguro, ameza, ikinyarumuri, intambiro n’ibikoresho by’imihango y’Ingoro, hamwe n’umubambiko n’imirimo yose yo kubaka Ingoro. 32Umutware w’ikirenga w’Abalevi, ni Eleyazari mwene Aroni, umuherezabitambo. Ni we wategekaga abagabo bakoraga mu Ngoro.
33Abakomokaga kuri Merari, ni inzu y’Abamihali n’iy’Abamushe. Ayo ni yo yari amazu ya Merari. 34Abamerari b’igitsinagabo bose, ubaze guhera ku ruhinja rw’ukwezi kumwe, bari 6,200. 35Amazu y’Abamerari yagandikaga iruhande rw’Ingoro, mu majyaruguru. Umutware w’Abamerari ni Suriyeli mwene Avihayili. 36Abamerari bari bashinzwe ibi bikurikira: inkomanizo z’Ingoro, imbariro zayo, inkingi zayo, n’ibitereko byazo, hamwe n’ibigendana na byo byose, n’imirimo yose yo kubishinga. 37Bari bashinzwe kandi inkingi zose z’inkike izengurutse ingombe, inshingiriro zayo, hamwe n’imiganda yayo n’injishi zabyo. 38Abagandikaga imbere y’Ingoro, iburasirazuba, ni ukuvuga imbere y’ihema ry’ibonaniro, ni Musa, Aroni n’abahungu be. Ni bo bakoraga imihango yo mu Ngoro, mu izina ry’Abayisraheli. Iyo hagira utari uwo muri abo uhegera, yari kwicwa.
39Umubare w’Abalevi bose uko babaruwe mu mazu yabo na Musa na Aroni, ku itegeko ry’Uhoraho, ni 22,000. Abalevi bose b’igitsinagabo, ubaze uhereye ku ruhinja rw’ukwezi kumwe, ni uko banganaga.
Uhoraho yiyegurira Abalevi mu mwanya w’abana b’uburiza
40Uhoraho abwira Musa, ati «Ubarure abana b’uburiza bose b’igitsinagabo b’Abayisraheli. Uhere ku mpinja z’ukwezi kumwe, maze urondore amazina yabo. 41Uzanzigamire Abalevi mu mwanya w’abana b’uburiza b’Abayisraheli. Ndi Uhoraho. Uzanzigamire kandi n’amatungo y’Abalevi mu mwanya w’uburiza bw’amatungo ya Israheli.» 42Nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse, Musa abarura abana b’uburiza b’Abayisraheli. 43Abana b’uburiza b’igitsinagabo; abandikiwe amazina bahereye ku mpinja z’ukwezi kumwe, bose bari 22,273.
44Uhoraho abwira Musa, ati 45«Ufate Abalevi mu mwanya w’abana b’uburiza b’Abayisraheli, amatungo y’Abalevi na yo uyafate mu mwanya w’amatungo y’Abayisraheli: Abalevi ni abanjye; ndi Uhoraho. 46Kugira ngo bariya bana b’uburiza 273 barenga ku mubare w’Abalevi bacungurwe, 47uzahabwe kuri buri muntu, amasikeli atanu apimiye kuri sikeli y’Ingoro ifite uburemere bwa gera makumyabiri. 48Iyo feza uzayiha Aroni n’abahungu be, ibe ikiguzi cy’ugucungurwa kwa ba bana b’uburiza barenga ku mubare w’Abalevi.»
49Musa yakira iyo feza y’incungu, ayiherewe ba bana basagukaga ku mubare w’abana b’uburiza bacunguwe n’Abalevi. 50Iyo feza yatangiwe abana b’uburiza b’Abayisraheli, yanganaga n’amasikeli y’Ingoro 1,365. 51Nk’uko Uhoraho yari yabitegetse, Musa ashyikiriza Aroni n’abahungu be, iyo feza y’incungu, nk’uko Uhoraho yari yabimubwirije.

Currently Selected:

Ibarura 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy