YouVersion Logo
Search Icon

Nehemiya 2

2
Nehemiya ahabwa uruhushya rwo kugaruka i Yeruzalemu
1Bigeze mu kwezi kwa Nisani k’umwaka wa makumyabiri w’ingoma y’umwami Aritashuweru, kuko nari nshinzwe divayi, mfata divayi njya guhereza umwami. Kuva mbere, nta na rimwe nari nigeze ngira agahinda imbere ye. 2Umwami ni ko kumbaza ati «Ni kuki ureba nk’ubabaye? Aho nturwaye? Waba se hari ikindi ufite kikubabaje ku mutima?» Mbyumvise ntahwa n’ubwoba bwinshi. 3Nuko mbwira umwami, nti «Umwami arakarama! Nabura nte kurebana agahinda, kandi umurwa urimo imva z’abasokuruza banjye warasenyutse, n’amarembo yawo agatwikwa?»
4Umwami arambaza ati «Icyo ushaka se ni iki?» Ako kanya nambaza Imana Nyir’ijuru, 5maze nsubiza umwami, nti «Niba ibyo bitunganiye umwami, kandi umugaragu wawe akakugiraho ubutoni, unyohereze mu gihugu cya Yuda, mu murwa urimo imva z’abasokuruza banjye, kugira ngo nongere nywubake.» 6Ubwo umwami yari yicaranye n’umwamikazi, ni ko kumbaza ati «Urugendo rwawe ruzamara igihe kingana iki? Uzagaruka ryari?» Umwami muha igihe nzamarayo#2.6 igihe nzamarayo: dushingiye ku bivugwa muri 13,6, Nehemiya yagiye i Yeruzalemu mu mwaka wa 20 w’ingoma y’umwami Aritashuweru, agaruka mu wa 32. Birashoboka rwose ko yahatinze, akahamara igihe kirenze icyo yateganyaga., nuko arabishima, ni ko kubinyemerera.
7Ndongera mbwira umwami, nti «Niba ibyo bitunganiye umwami, bampe inzandiko nshyira abategetsi b’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, kugira ngo bazandeke mpite, ngere mu gihugu cya Yuda. 8Nibanyandikire kandi n’urundi rwandiko rwo gushyira Asafu umurinzi w’ishyamba ry’umwami, kugira ngo azampe ibiti byo kubazamo ibikingi by’amarembo yegereye Ingoro, iby’inkike z’umugi, ndetse n’iby’inzu nzabamo.» Umwami arabinyemerera byose, kuko Imana yari kumwe nanjye.
9Ndagenda nsanga abategetsi b’iburengerazuba bwa Efurati, maze mbashyikiriza inzandiko z’umwami. Ubwo kandi umwami yari yampaye bamwe mu bakuru b’ingabo no mu banyamafarasi be ngo bamperekeze. 10Sanabalati w’Umuhoroni, na Tobiya#2.10 Sanabalati . . . Tobiya: abo bagabo bombi, bari bahagarariye umwami w’Abaperisi muri ako karere, ariko bagashyigikira Abanyasamariya n’Abahamoni gusa., umugaragu w’Umuhamoni, barabimenya kandi bababazwa cyane n’uko haje umuntu uzanywe no gushakira Abayisraheli ibyiza.
Nehemiya agenzura inkike za Yeruzalemu
11Ngeze i Yeruzalemu, nahamaze iminsi itatu. 12Hanyuma nkabyuka nijoro, jye n’abantu bake mu bo twari kumwe, ariko nari ntaragira uwo mpishurira umugambi werekeye Yeruzalemu Imana yanjye yanshyize mu mutima. Nta yandi mafarasi twari dufite, uretse iyaje impetse. 13Nuko muri iryo joro, nsohokera mu Irembo ryo ku Kibaya#2.13 Irembo ryo ku kibaya: Nehemiya yashatse kuzenguruka inkike za Yeruzalemu aziturutse inyuma, ariko biramunanira. Hariya hose yagiye anyura, harebe ku ikarita ya 5., ngenda nerekeje ku iriba ry’Ikiyoka no ku Irembo ry’Imyanda. Nitegereza nitonze inkike za Yeruzalemu zari zaratengaguritse, n’amarembo yayo yari yarakongotse. 14Ndakomeza ngera ku Irembo ry’Iriba n’ahagana ku kidendezi cy’umwami, hanyuma mbura aho nyuza ifarasi yari impetse. 15Nuko muri uwo mwijima, nzamuka iruhande rw’umugezi#2.15 umugezi: ni ukuvuga ko yanyuze mu kabande, iruhande rw’umugezi wa Sedironi., nitegereza nitonze inkike, hanyuma nsubiza inzira najemo, ntahana mu Irembo ryo ku Kibaya.
16Ariko abatware ntibari bamenye aho nagiye, n’icyo nakoze; koko rero, kugeza ubwo nta cyo nari narahishuriye Abayahudi, abaherezabitambo, abanyacyubahiro, abacamanza, habe n’abandi bose bari bashinzwe imirimo. 17Noneho ndababwira nti «Murabona aya makuba turimo: Yeruzalemu yarasenyutse, n’amarembo yayo arashya. Nimuze, twubake inkike za Yeruzalemu, maze bareke kudusuzugura!» 18Nuko mbahishurira ubuntu Imana yanjye yari yangiriye ikanshyigikira, n’ibyo umwami yari yarambwiye byose. Nuko bavugira icyarimwe bati «Duhaguruke maze twubake!» Ni ko gutangirana umwete icyo gikorwa cyiza.
19Sanabalati w’Umuhoroni, Tobiya umugaragu w’Umuhamoni na Geshemu w’Umwarabu, ngo babyumve, baraduseka kandi baradusuzugura, bavuga bati «Ibyo mukora ni ibiki? Mbese mugiye kugomera umwami#2.19 kugomera umwami: abanzi ba Nehemiya bagerageza kumuca intege no kumutera ubwoba, bamubwira ko kuba yongeye kubaka inkike za Yeruzalemu, ari ukugomera umwami w’Abaperisi.20Ndabasubiza nti «Imana Nyir’ijuru ubwayo izaduha kubigeraho; twebwe abagaragu bayo, tugiye guhaguruka twubake. Ariko mwebwe, nta mugabane, nta munani, nta n’urwibutso mufite muri Yeruzalemu!»

Currently Selected:

Nehemiya 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy